Brazil yashyizeho icyunamo cy’iminsi itatu yo kunamira Pelé
— December 30, 2022
Please enter banners and links.

Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro yatangaje icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu hose, mu rwego rwo kunamira Edson Arantes do Nascimento ‘Pelé’, witabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022.
Pelé ufatwa nk’umwami w’umupira w’amaguru ku Isi, yitabye Imana afite imyaka 82 aguye mu bitaro bya Israelita Albert Einstein i São Paulo, azize kanseri yafashe bimwe mu bice byo mu rwungano ngogozi.
Biteganyijwe ko umuhango wo gusezera bwa nyuma uyu munyabigwi uzaba kuwa mbere tariki 2 Mutarama 2023, umunsi umwe mbere yo gushyingurwa ku wa 3 Mutarama 2023.
Uzabera kuri stade Urbano Caldeira ya Santos FC, ikipe Pelé yakiniye igihe kinini (1956-1974) ari naho yakoreye amateka menshi amugira Umwami wa Ruhago ku Isi.
Pelé afatwa nk’umukinnyi wa mbere mwiza wabayeho mu mupira w’amaguru kuko yisangije agahigo ko kuba ari we rukumbi wegukanye ibikombe by’Isi bitatu (1958, 1962 na 1970).
Uyu mugabo kandi afite agahigo ko gutsinda ibitego 1281 mu mikino 1363 yakinnye mu myaka 21, birimo ibitego 77 yatsindiye igihugu cye mu mikino 92 yagikiniye.
Mu 2000, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, ryamugize umukinnyi w’ikinyejana.
2,047 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply