Urupfu rw’umunyamakuru Ntawuyirushamaboko Celestin rwabaye amayobera ,ibyo umugore we avuga birababaje
— April 19, 2022
Please enter banners and links.

Mbere na mbere Imana yakire nyakwigendera Celestin Ntawuyirushamaboko witabye Imana.Dukurikije ibyo umugore wa Ntawuyirushamaboko yabwiye itangazamakuru birababaje kuko yagiranye ikiganiro na Ukwezi TV avuga ko atazi niba umugabo we yapfuye kuko n’ubwo Celestin yarwaraga umugore atamenyeshejwe ko umugabo we arwaye.
Ibinyamakuru bimwe na bimwe bivuga ko Ntawuyirushamaboko Celestin yari yaragiranye ibibazo byo kutumvikana n’umugore we batakibana ko yari yaranjiye undi mugore ariko icyo ntabwo ari ikibazo kuko ingo nyinshi zifite icyo kibazo kandi siwe mugabo ubaye uwa mbere kutumvikana n’umugore akamusiga agashaka undi.
Ntabwo ibyo aribyo itangazamakuru rikwiye kureba cyane ku buryo BTN TV na Ukwezi TV barimo gushwana ndetse ko bagiye kujya mu Nkiko BTN TV Ntawuyirushamaboko yakoreraga iherutse gutangaza ko igiye kujyana Ukwezi TV mu Nkiko kubera ibyo Ukwezi TV yatangaje mu kiganiro yagiranye n’umugore wisezerano wa Ntawuyirushamaboko.
Ikinyamakuru Umusingi gisanga ibinyamakuru byakabaye bigaragaza ikibazo kiri mu itangazamakuru cy’ubukene kuko n’imyivurize ya Ntawuyirushamaboko yarakemanzwe iyo aza kugira amafaranga aba yaragiye mu bavuzi bakomeye akavurwa kuko umuyobozi wa BTN TV yavuze ko umuganga wavuraga Ntawuyirushamaboko yamubwiye ko Ntawuyirushamaboko yavukanye impyiko imwe ariko icyo sikibazo hari abantu benshi bafite impyiko imwe kandi ari bazima.

Nyakwigendera Ntawuyirushamaboko Celestin

Umugore w’isezerano wa Ntawuyirushamaboko agirana ikiganiro na Ukwezi TV
Umugore wa Ntawuyirushamaboko hari aho yavuze ko muri guma mu rugo yahamagaye umuyobozi wa BTN TV inzara ibamereye nabi ashaka ko bagira icyo bafasha abana b’umukozi wabo ngo umuyobozi wa BTN TV avuga ko ari bumuvugishe ari mu nama ariko ngo ntiyongeye kumwitaba bigaragara ko hari ubukene mu itangazamakuru.
Niba hari ubukene aho umunyamakuru adashobora kwizigama ndetse adashobora kwivuza neza ikibazo cyashyirwa kuri nde?kubera ko n’abanyamakuru ari Abanyarwanda nk’abandi Leta iba ikwiye gushyigikira abanyamakuru bakabaho neza nk’abandi ariko ushobora kugirango umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda ni icyaha kandi nta gihugu kibaho gifite itangazamakuru rya Leta gusa ndetse nta gihugu gitera imbere kitagira itangazamakuru ryigenga rikomeye na Opozisiyo ikomeye.Tutagiye gutanga ingero z’ibihugu byateye imbere I Burayi cyangwa Amerika reka turebe ibihugu bituranye n’u Rwanda uko itangazamakuru ryaho rimeze duhere muri Kenya bafite ibinyamakuru nka The Nation gikomeye cyane bakagira za TV zikomeye kandi nyinshi n’iterambere bari imbere y’u Rwanda kure,Uganda bafite ibinyamakuru bikomeye nka The Monitor ,Rwd Peper n’ibindi byinshi na za TV nyinshi kandi n’iterambere baturimbere.
Ubukene kuba buvugwa mu itangazamakuru bugaragarira henshi kuko ubu abanyamakuru benshi bagiye bahunga igihugu abandi bakivamo bagiye gupagasa kubera nta mafaranga babona mu itangazamakuru kubera nta muntu cyangwa ikigo cyamamaza mu binyamakuru bitari ibya Leta cyangwa ibikora propaganda ya Leta bigatuma ubukene bwinjira mu itangazamakuru kuba nta n’ibinyamakuru bigisohoka bigaragaza ubukene bukabije.
Iyi nkuru tuzayikomeza kuko Leta ikwiye kugira icyo ikora kugirango abakora umwuga w’itangazamakuru nabo bitabweho nk’abandi banyarwanda.
Rwego Tony
4,558 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply