umu amakuru-  Andrew Mwenda arishyuzwa imisoro ya Miliyoni 215 mu Rwanda | Umusingi

Mwenda-featured  Andrew Mwenda arishyuzwa imisoro ya Miliyoni 215 mu Rwanda

Please enter banners and links.

Mwenda-featured

 

Nyiri Magazine The Indipendent Rwanda Andrew Mwenda arishyuzwa Miliyoni 215 z’Amashilingi ya Uganda Amafaranga akaba ari Miliyoni 53 z’imisoro yanyerejwe .

Ikinyamakuru cyo muri Uganda dukesha iyi nkuru imaze gukwirakwira kuri internet cyitwa Matooke Republic cyanditse kivuga ko Andrew Mwenda yishyuzwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Miliyoni 52 z’amafaranga y’uRwanda mu magande akaba agera kuri Miliyoni 215 yanyerejwe.

Iki kinyamakuru kivuga ko The Indipendent yo muri Uganda yajyaga ibona amatangazo yo kwamamaza n’amasoko mu Rwanda kurusha ibitangazamakuru byose byo mu Rwanda ubu itagisohoka kubera ikibazo cy’amafaranga yishyuzwa.

Iyi Magazine ikaba ari iya Andrew Mwenda wari umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame ariko amakuru agera ku kinyamakuru Umusingi akaba avuga ko ashobora kuba yarirukanywe.

mwenda3

Umwe mu bakoranye na Andrew Mwenda utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ndrew Mwenda yari kwibere abona buri kimwe ashaka kwa Perezida Kagame .

Yararaga muri Serena Hotel ,yajyaga muri Rwanda Day no mu mwiherero akigisha abanyarwanda gukunda igihugu ,ikintu cyababazaga benshi ku mitima yabo ariko byaje gupfa ubwo yashatse kurwana na Rwangombwa na Musoni kuri Muhazi agakizwa na Gen.Karenzi”. Yakundaga kuregana akibagirwa ko ari umunyamahanga ariko ibye bikaba byarangiye kuko Magazine ye itagisohoka .

mwenda8

Mwenda ari mu biro bye i Kigali

Ikinyamakuru Matooke cyanditse kivuga ko umusoresha wa RRA yaje agakomanga ku rugi rw’aho The Independent yakoreraga agasanga hafunze agasubirayo ndetse nyuma bakagaruka baje gufatira imitungo y’iyo Magazine bagasanga yaratwawe cyera ndetse hakaba hari amakuru ko abari abakozi b’iyi Magazine ya Mwenda bashaka kwigaragambya mu mahoro .

Iki kinyamakuru kivuga ko cyavuganye na Mwenda yemera ko  ikibazo cyavutse hagati y’umuyobozi (Manager)ariko bamaze iminsi bari mu biganiro uburyo bakwishyura dore ko avuga ko basigaje 25%.

Uyu Mugabo Mwenda akaba yarahabwaga amafaranga menshi kandi mubyukuri ibyo yakoraga n’abanyarwanda bari babishoboye ariko ngo nta kitagira iherezo.

Mwenda yanze kugira byinshi atangariza iki kinyamakuru avuga ko ari ikigo cyigenga atari Leta ariyo mpamvu badakwiye kumubaza byinshi.

Source :Matooke

 

3,155 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.