Ese koko Abatinganyi mu Rwanda barahohoterwa?
— March 3, 2021
Please enter banners and links.

Hari abavuga ko bahohoterwa bagafungwa abandi bakajyanwa mu nzererezi kwa Kabuga kandi nta cyaha bakoze bakaba basaba uburenganzira bwabo.
Mu gihe bimenyerewe ko umugabo yifuza umugore mu gihe cy’imibonano mpuzamabitsina, ku Batinganyi cyangwa abaryamana bahuje ibitsinda uzasanga bitandukanye, aho umugabo yifuza umugabo mugenzi we, umugore na we bikaba uko, kandi ibyiyumvo byabo bikaba ari karemano, nk’uko umuntu yifuza undi ufite igitsina gitandukanye n’icye.
Uyu muryango ugizwe n’ibyiciro byinshi by’abantu, bikubiye mu izina rya LGBTQ, aho buri nyuguti ihagarariye icyiciro runaka kigize uwo muryango. Nka L isobanuye ‘Lesbian’,ku bagore bifuza kuryamana n’abandi mu gihe G igahagararira ‘Gay’, ni ukuvuga abagabo bifuza kuryamana n’abandi bagabo bagenzi babo.
Hari kandi na B ihagarariye ‘Bisexual’, bigasobanura umuntu uryamana n’abandi bafite ibitsina byombi, rimwe akaryamana n’abo bahuje igitsina, ubundi akaryamana n’abo badahuje igitsina.
T ihagarariye ‘Transgender’, ikavuga abantu biyumvamo kugira igitsina gitandukanye n’icyo bahawe bakivuka, cyangwa icyo bitirirwa magingo aya, barimo n’ababa barihinduje igitsina.
Q igahagarira ‘Queer’, ijambo rikoreshwa mu kuvuga abantu bose bisanga muri ibyo byiciro, ndetse rikanakoreshwa mu gusobanura abantu bakirimo kwiga ku byiyumvo byabo ku bijyanye n’imiterere y’imibiri n’igitsina cyabo, bashyirwa mu cyiciro cya ‘Questioning’.
Bamwe muri uyu muryango nkuko Ikinyamakuru Umusingi cyakoze isesengura kuri aba bantu,Bamwe mu batinyutse kuganira natwe batifuje ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo umwe muribo yagize ati “Njyewe nifuza ko twahabwa uburenganzira nkuko abandi mu bindi bihugu I Burayi babuhawe bakemererwa gushakana bahuje igitsina umugabo agashakana n’umugabo mugenzi we imbere y’amategeko cyangwa umugore agashakana na mugenzi we imbere y’amategeko ntihagire ikibazo icyo aricyo cyose kibabaho ariko twe uretse no gushakana n’ubundi usanga tukivangurwa muri Sosiyete ndetse bamwe bagahohoterwa aho batuye”.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umwe mu bayobozi bahagarariye itsinda ry’Abagore b’Abatinganyi Modox niba bafite uburenganzira nk’ubwandi Batinganyi I Burayi maze ati “Uburenganzira Abatinganyi barabufite nk’abandi bose uretse ubwo gushakana imbere y’amtegeko kandi I Burayi n’I Burayi bafite amategeko yabo bagenderaho natwe dufite ayo tugenderaho”.
Imbogamizi z’abaryamana bahuje ibitsina mu Rwanda
Kuryamana n’uwo uhuje igitsina nawe si icyaha mu Rwanda, kuko nta ngingo y’Itegeko ry’u Rwanda ibihanira. Icyakora nanone, nubwo nta wahana umuntu uryamana n’undi bahuje igitsina, amategeko yo mu Rwanda aracyabazitira ku ngingo zimwe na zimwe, kuko atabemerera ibirimo gushakana no kubaka umuryango, kuko itegeko ry’umuryango rigena ko umugabo abana n’umugore.
Indi mbogamizi bahura na yo ni ukubona serivisi z’ubuzima. Abaganga benshi ntibaramenya kubitaho mu buryo bw’umwihariko, nubwo bivugwa ko imiryango imwe n’imwe yibumbiyemo Abaryamana bahuje ibitsina barimo gufatanya n’inzego za Leta mu kubahugura, ku buryo mu gihe bagiye gushaka serivisi zijyanye n’ubuzima bwabo bwihariye, bazibona nta nkomyi. Umwe mu bagize umuryango wa LGBTQ twaganiriye utashatse ko dutangaza amazina ye, yavuze ko hari ubwo batinya kujya kwa muganga kuko batizeye uburyo bari bwitabweho.
Ati “Hari ubwo ushobora kujya kwa muganga, wakuramo [imyenda] ugira ngo wereke umuganga uburwayi bwawe, ugasanga aratunguwe cyangwa ntahite abyumva neza, niyo mpamvu abenshi bahitamo kureka kwivuza kuko bamwe baba badashaka ko bimenyekana [ko bari mu muryango wa LGBTQ].”
Undi nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera gutinya ko ashobora kuzira ko yavuganye n’itangazamakuru yagize ati “Nta burenganzira tugira Abatinganyi kuko ntitwakabaye dutinya kuvugisha itangazamakuru ariko nk’ubu ibyo tuvuganye ushyizeho amazina yanjye bakamenya aho ntuye nahura n’ibibazo kandi tubona ahandi I Burayi itangazamakuru rivugira abantu bose kuko itangazamakuru n’ijwi rya Rubanda ariko twe turatinya ndetse turacyahohoterwa tugaceceka kubera gutinya ingaruka twahura nazo z’amahitamo yacu kandi ari uko duteye kandi nta muntu ukwiye kuzira amahitamo yo gukunda uwo ashaka baba bahuje igitsina cyangwa batagihuje”.
Mu biganiro bitandukanye itangazamakuru ryagiranye n’abagize umuryango wa LGBTQ mu Rwanda, barimo benshi bitifuje ko amazina yabo yifashishwa muri iyi nkuru, bahurije ku ngingo y’uko ‘badatewe ubwoba no gutura mu Rwanda’, kandi ko batifuza guhindura imiterere y’ubuzima bwabo bitewe n’ubwoba bwo guhohoterwa cyangwa kwamburwa uburenganzira bwabo.
Bamwe bagarutse ku Ijambo Perezida Paul Kagame yatanze mu 2014, rigaruka ku burenganzira bwa LGBTQ mu Rwanda, aho yavuze ko u Rwanda rudahangayikishijwe n’ikibazo cyabo.
Icyo gihe yaragize ati “LGBTQ ntiyigeze itubera ikibazo, kandi ntitwifuza kuyigira ikibazo. Turi guhangana n’ibibazo dufite, kandi nk’uko nabivuze kare, turifuza ko buri wese agira uruhare [mu kubikemura]… Kugeza ubu, nk’uko nabivuze, ibyo si ikibazo kinini kuri twe, kandi sinshaka kubigira ikibazo.”
Ariko abasesenguzi bavuga ko n’ubwo Perezida Kagame yavuze ko icyo atari ikibazo kinini ,icyo yita gito hari benshi bahohoterwa mu buryo butandukanye abandi bakimwa uburenganzira bwabo.
BBC mu nkuru yayo yasohotse Kuwa 28 ukwezi kwa cyenda 2021 nkuko yavuguruwe ivuga ko Ikigo giharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), kivuga ko abategetsi muri Kigali bakusanyije bagafungira abantu ahazwi nko ‘Kwa Kabuga’ bagamije ‘gusukura umujyi’ mbere y’inama mpuzamahanga ikomeye yaje gusubikwa.
Yolande Makolo, umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, yatangaje kuri Twitter ko raporo ya HRW ari “ukugerageza guhungabanya urwego rw’ingenzi rw’ubukungu bwacu hakoreshejwe ibirego byacuzwe.”
Madamu Makolo avuga ko uko “gutoba bitazakora kuko ibyo birego atari ukuri”.
Ati: “U Rwanda ntiruvangura ku gitsina cyangwa ku mahitamo ashingiye ku gitsina mu mategeko, mu igenamigambi cyangwa mu ngiro.”
Uwase Muamini
4,597 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply