Urubanza rwa Idamange rwakurikiranwaga kuri Youtube live rwakuweho rutarangiye
— March 4, 2021
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 4 Werurwe 2021 Idamange yagejejwe mu rukiko kuburana ibyaha ashinjwa ku buryo abantu bakurikiranaga urubanza rwe kuri Youtube ariko hashize akanya barukuraho.
Abantu baribaza icyatumye urubanza rushyirwa kuri Youtube hanyuma bakarukuraho rutarangiye?abantu batangiye gucyeka ibintu byinshi bavuga ko bashobora kuba batinye ko Idamange ashobora kuvuga ibindi bikomeye kurusha ibyo yavuze bikamufungisha.
Abandi baketse ko ari ibibazo bya tekinike ariko bose baba abavuze ko Leta ishobora kuba yatinye ko Idamange ashobora kuvuga ibindi bikomeye kurusha ibyo yavuze yaba abaketse ko bishobora kuba ari ikibazo tekinike nta wakwemeza impamvu rwakuweho kandi abantu bakurikiranaga cyeretse abari barushyizeho bagize icyo batangaza cyatumye urubanza rwe rukurwa kuri Youtube Live.
Hari abandi bavugaga ko Idamange akomeye cyane kuko uretse Rusesabagina Paul ari we wenyine urubanza rwe rwanyujijwe kuri Youtube kubera amahanga yashakaga gukurikirana urubanza rwa Rusesabagina hakaba hibazwa niba na Idamange amahanga ashaka gukurikirana urubanza rwe.

Idamange ari hagati y’Abamwunganira mu rubanza rwe uyu munsi

Mu rubanza Ku cyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba yaravuze ko abanyarwanda bayobowe n’umuzimu, ari imvugo iharabika Perezida wa Repubulika, ikojeje isoni ndetse ko ari imvugo z’ibihuha kuko nta gihamya na kimwe agaragaza.
Bwavuze ko kujya kuri Youtube akavuga amagambo yateza impagarara mu baturage, ari ibintu yakoze abigambiriye.
Bwanavuze ku magambo ye yavuze y’uko leta isigaye ari baringa, bushimangira ko nta muntu wari wamutumye, ndetse akanongeraho n’imvugo zo gutukana avuga ko leta iyobowe n’amabandi n’abagome.
Umushinjacyaha yavuze ko uretse kuba ayo magambo ari ibihuha, ari imvugo nyandagazi.
Umushinjacyaha yavuze ko ubwo Idamange yajyaga gufatwa, abashinzwe umutekano bageze iwe bamwereka ibyangombwa ariko yanga ko binjira. Muri uko kwanga ko yinjira, yatambamiye inzego z’umutekano kandi zifite ibyangombwa biziranga. Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ngo Idamange utuye mu nzu ya etage, ubwo abashinzwe umutekano bajyaga kumufata, we n’abantu bari kumwe batangiye gutera amacupa abashinzwe umutekano maze umupolisi umwe arakomereka. Ku cyaha cyo gutanga sheki itazigamiye, gishingiye kuri sheki y’ibihumbi 400 yahaye uwitwa Nsabimana Emmanuel. Ngo banki yarebye kuri konti ye isanga nta mafaranga ariho gusa ngo mu ibazwa rye yavuze ko yishyuye uwo Nsabimana.
2,552 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply