Yiyahuye asimbutse mu igorofa ya 4 muri ULK bicyekwa ko yari atwite ndetse yanduye SIDA
— July 27, 2016
Please enter banners and links.

Ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, nibwo hasakaye inkuru y’umukobwa bikekwa ko yiyahuye asimbutse mu igorofa ya kane muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), ajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko ashiramo umwuka.
Ubwo byose byabaga, nta cyangombwa na kimwe bamusanganye, gusa nyuma byaje kumenyekana ko yitwa Irabaruta Sandrine ukomoka mu Kagali ka Rwampara, mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, ndetse yari umunyeshuri muri iyo Kaminuza mu mwaka wa Kabiri w’Ubumenyi mu bijyanye na Mudasobwa, Computer Sciences.


Amakuru atangwa na bamwe mu biga muri ULK, avuga ko Irabaruta yaba yari atwite, ndetse umuhungu wamuteye inda akaba yaramwanduje virusi itera SIDA nyuma akamwigarika, ku buryo bishobora kuba aribyo byamuteye kwiyahura.
Kugeza ubu ntacyo polisi iratangaza ku isuzuma ry’abaganga ku cyaba cyagaragaye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye abanyamakuru bamubajije ati “ turacyari mu iperereza nta kintu turabona, ibyo kuba atwite ni ibivugwa n’abantu.”
Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda “Kwiyahura” ntibihanirwa, ariko ingingo ya 147 ivuga ko “umuntu wese woshya undi kwiyahura; ufasha undi kwiyahura; utuma undi yiyahura kubera kumutoteza; ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu.
Ikinyamakuru Umusingi kikaba kigikora ubucumbuzi kuri iyi nkuru kuko havugwa byinshi ndetse na ULK ikaba yarananiwe guhamagaza ikiganiro n’abanyamakuru kugirango basobanure urupfu ruvugwa muri Kaminuza yabo.
Ikinyamakuru Umusingi cyarashakisha ko cyamenya ababyeyi b’uyu mukobwa wiyahuye kugirango kiganire nabo cyumve ibyo batekereza ku rupfu rw’umukobwa wabo.
Ubwanditsi
4,874 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply