Abarashe Gen.Katumba 3 muribo bararashwe muri iki cyumweru ariko kuki barashwe ntibajyanwe mu eukiko?Imbunda zatwawe mu ikarito ya TV
— July 4, 2021
Please enter banners and links.

Muri iki cyumweru nibwo ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda birimo nka Bukedde byandika inkuru zivuga ku bantu barashe Gen Katumba Wamala ku itariki ya 1 z’ukwezi kwa gatandatu ubwo barasaga imodoka ye avuye iwe hagapfiramo umukobwa we n’umushoferi we.
Mu makuru Bukedde yanditse ivuga ko Polisi n’ibindi bigo bishinzwe umutekano bafashe abagizi ba nabi bashatse kwica Gen Katumba ariko mu bafashwe harashwemo 3 kugeze ubu ariko abantu baribaza impamvu baraswa kandi bakabaye bavuga umugambi wabo ndetse bagatanga n’ibimenyetso nyabyo ko aribo barashe Gen Katumba ariko ubu abantu ntibazi neza niba koko abarashwe aribo barashe Gen Katumba.
Umwe mu bishwe yitwa Lubwama akaba yararisiwe ahitwa Kamwokya muri Kampala afi naho Gen Katumba yarasiwe Bukoto ,undi akaba yitwa Kawaawa uyu Umuyobozi wa Polisi wungirije Maj Gen Paul Lokech yavuze ko Kawaawa na Siriman Kisambira (Mukwasi)kuwa kane babanje kubajyana ahitwa Kagoma Bombo Road babukurayo babatwara ahitwa Nansana Hoima Road kuko abafashwe bavugaga ko ariho hari imbunda bakoreshe barasa Gen Katumba.
Umuvugizi wa Polisi wungirije yakomeje avuga ko mu rukerera rwo kuwa gatanu Kawaawa yabwiye Kisambira ngo avuge aho imbunda ziri Kisambira nawe avuga ko imbunda ziri kwa Juma Sserwadda acuruza Capati ahitwa Namuwongo muri Kanyogoga zone .Bamaze kumufata nawe avuga ko imbunda ziri kwa Juma Said nawe uba mu gice kimwe na Sserwadda bajyayo basaka inzu basanga imbunda zaracukuriwe icyo mu nzu.

Umuvugizi wa Polisi wungirije Maj.Gen Okech avuga ko nka saa kumi z’ijoro aribwo bari bamaze gufata imbunda 3 zirimo AK47 ebyiri na pisto imwe.Uyu witwa Kawaawa Polisi yari yamwerekanye ko yamufashe ndetse bamujyana aho barasiye Gen Katumba kubereka uko bamurashe kugirango barebe ko ibyo avuga bihura n’ibyo iperereza ryabonye basanga bihura.
Kawaawa ubwo yari agiye kubereka bagenzi be aho baba ngo yashatse kwiruka baramurasa ahita apfa ndetse abaturage ba Namuwongo bavuga ko hari n’undi warashwe utaramenyekana amazina arapfa.
Kawaawa akaba ari we wavuze ko imbunda bakoresheje bazitwariga mu ikarito ya TV ku buryo nta wamenya ko ari imbunda zirimo bityo bageze ahitwa Bukoto niho bazihaye undi wari muri misiyo wazikuye mu ikarito azishyira mu makoma yari yayafunze menshi kandi bose bakoreshaga moto.
Bivugwa ko moto zakoreshwaga zimwe zafatiwe mu mazu y’abafashwe ndetse n’inyandiko zitandukanye bikaba bavugwa ko bakorana n’umutwe w’Inyeshyamba za ADF zirwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Inzu yafatiwemo imbunda

Umuvugizi wa Polisi wungirije Maj. Gen Okech asobanura ibyabantu bafashwe barashe Gen. Katumba
Abandi barashwe bivugwa ko bagerageje kurwanya abasirikare bityo barabarasa kuko ngo aba bagizi ba nabi baba barahuguwe kwirwanaho mugihe bafashwe kandi bamwe ngo batorejwe muri Congo kandi kugirango bakwinjize muri ADF babanza kuguhindura ukaba Umuyisilamu.Inkuru izakommeza ubutaha.
Muhungu John-Kampala
3,748 total views, 3 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Abashaka I Farm,ubutak byo kugura cyangwa amazu cyangwa ugurisha dore aho wasanga ibyo ushaka byose
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply