Nyanza :Yirukanywe ku ishuri bakeka ko azira ibibazo bya nyina
— March 4, 2021
Please enter banners and links.

Nkuko abaturage bamaze kubimenya ko Ikinyamakuru Umusingi ari cyo cyonyine mu Rwanda kibakorera ubuvugizi ,umuturage witwa Mukamazimpaka Victoire utuye mu Karere ka Nyanza yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko umwana we yirukanywe ku ishuri azira ibibazo bye.
Umwana we wirukanywe akaba yitwa Ishimwe Bru
no akaba yarirukanywe bivugwa ko afite amanota macye kandi igihembwe kitararangira.Ishuri ryirukanye uyu mwana rikaba ryitwa Groupe scolaire Nyamure mu Karere ka Nyanza . Mukamazimpaka Victoire yagize ati « Umwana wanjye yirukanywe bamubeshyeye ko ngo yibye smart phone kandi ngo yafatanywe undi munyeshuri barongera ngo yagize amanota mabi kandi igihembwe kitararangira ariko arazira ibibazo byanjye mfitanye na Ntirushwa kuko yanteje bayobozi ngo ndaregana n’ibindi byinshi kubera ikibazo cy’isambu dufitanye kimaze imyaka myinshi ».
Ikinyamakuru Umusingi kuri uyu wa kane tariki 4 Werurwe 2021 cyashatse kubaza umuyobozi w’ishuri Groupe Scolaire Nyamure kugirango atubwire niba koko ibivugwa ko umunyeshuri Bruno Ishimwe yirukanywe azira amanota mabi kandi igihembwe kitararangira ariko ntiyatwitabye ndetse n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubiza.

Mukamazimpaka Victoire

Biroti y’umunyeshuri wirukanywe


Mukamazimpaka akomeza avuga ko kubera gushaka kurenganurwa akitabaza inzego zabikurikirana bityo abayobozi bakavuga ko aregana bigatuma adahabwa serivisi ashaka none ko bigeze no kubana be aho batangiye kubirukana ku ishuri.
Uyu mubyeyi ibibazo bye byanyuze mu nzego zose bigera no muri Perezidansi ariko kugeza n’uyu munsi bikaba bitarakemuka ku buryo n’ubu avuga ko muri iki kibazo cy’umwana we hari aho agera gusinyisha mu nzego zimwe na zimwe zikanga kumusinyira kugirango abone uko akurikirana ikibazo cy’umwana we dore ko avuga ko uyu mwana we ashobora kuzaba ingabo y’Igihugu.
3,887 total views, 7 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply