Umunyamakuru Umuhire Valentin wamenyekanye cyane yitabye Imana
— January 8, 2021
Please enter banners and links.

Inkuru y’akababaro yaraye yumvikanye mu matwi y’umuryango w’abanyamakuru mu Rwanda, inshuti n’abavandimwe ndetse n’abakurikiraga amakuru n’ibiganiro by’Umunyamakuru Umuhire Valentin, ni ukumva ko yashizemo umwuka.
Umuhire Valentin yamenyekanye avuga amakuru kuri Radio Rwanda, nyuma ajya kuri Radio 10 na TV10. Kuri ubu yari n’Umuyobozi akaba ari na we nyiri Ikinyamakuru Value News.
Yari amaze igihe kinini akora ikiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyacaga kuri Isango TV na Radio Isango Star, kikanatambukira icyarimwe kuri Radio zitandukanye nka Radio Ishingiro y’i Gicumbi, Radio Isangano y’i Karongi, Radio Huguka y’i Muhanga, Voice of Africa, Radio Inkoramutima, Radio Authentic, Radio Izuba na Energy Radio y’i Musanze. Yari anafite ikinyamakuru cyandika kuri internet kitwa Value News.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mutarama 2021 aho bivugwa ko yari amaze igihe arwaye indwara y’amayobera nyuma yo gukira COVID-19.
Amakuru yaturutse mu bagize umuryango we ba hafi ahamya ko mu minsi ishize Umuhire Valentin yakurikiranwaga n’abaganga i Kanyinya ahasanzwe havurirwa by’umwihariko abarwayi ba COVID-19.
Umuvandimwe we yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo kumara iminsi akurikiranwa yapimwe abaganga bagasanga nta burwayi bwa COVID-19 afite mu mubiri we ariko akirembye, akaza koherezwa i Kigali.
Nyuma yo gukomeza kuremba kubera ikibazo cyo kubura umwuka, baje kumwohereza ku Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ari na ho yaguye mu maboko y’abaganga bakomezaga kumwitaho ariko bikarangira avuye mu buzima.
Umuvandimwe we avuga ko Valentin Umuhire yari atuye mu Karere ka Musanze, gusa kumushyingura bikaba bikorerwa mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kutarenga imbibi z’uturere cyangwa Umujyi wa Kigali.Imana imuhe ikiruhuko kidashira.
2,781 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply