Rukara:Biratangaje kubona hari umuturage urara mu gihuru kandi ubuyobozi butanga amabati no gufasha abatishoboye.
— November 26, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 23 Ugushyingo 2020 bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukara Akarere ka Kayonza bahamagaye Ikinyamakuru Umusingi bashaka ko gikorera ubuvugizi abaturage bo muri uwo Murenge wa Rukara ahitwa ku Kimodoka aho basanga bidakwiye muri iki gihe umuturage kurara mu gihuru.
Umwe mu baturage utarashatse ko amazina atangazwa kubera ko ngo utanze amakuru atotezwa agahura n’ibibazo yagize ati “Twe nk’abaturage uri muturage ni mugenzi wacu ariko tubona abayeho nabi kurara mu gihuru kandi ubuyobozi bubizi bukicecekera aho kumufasha ahubwo bafasha abishoboye none nkuko tujya dusoma inkuru zanyu mukorera abaturage ubuvugizi twifuzaga ko nawe mumukorera ubuvugizi agafashwa akabona inzu akarekeraho kuryama mu gihuru kandi afite ubutaka”.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva inkuru y’umuturage witwa Habineza Emmanuel wavutse mu 1984 cyagiye kumusura aho arara mu gihuru ndetse kiganira nawe kumva impamvu muri iki gihe abaturage batishoboye Leta ibafasha ariko we akaba akirara mu gihuru kugirango akorerwe ubuvugizi maze avuga ko yiberaho gikomando.
Ikinyamakuru Umusingi cyamubajije uko abayeho n’ikimutunze n’impamvu atubaka inzu nk’abandi maze byose ati “Mbayeho gikomando nyine gusa Imana hari igihe wasanga hari icyo igiye gukora kuko mfite ubutaka ariko abayobozi baraza ngo barashaka kunyubakira batabanje kumbwira ngo tubiganireho kandi nkumva ngo hari uwo bubakiye ariko ukumva uwo bubakiye yagombaga guhabwa amabati 10 ukumva ngo bamuhaye 5 ibyo rero njye simbishaka ko bajya gutanga raporo ko banyubakiye kandi abayobozi bariyeho ibindi nagombye kubona”.

Habineza Emmanuel ahagaze mu murima we

Urabona muri iyi foto ahagana mu gihuru niho Habineza arara


Iyo uturutse inyuma y’aho arara n’uko hasa
Uyu musore akomeza avuga ko atunzwe no kwasa inkwi akazigurisha abaturage akabona ikimutunga ariko afite isambu akanihinga rimwe na rimwe akeza imyaka imutunga kuko afite isambu ahingamo.
Umwe mu baturage watujyanye kutwereka aho uwo musore arara mu gihuru utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abayobozi bavuga ko afite ikibazo cyo mu mutwe ariko umuntu uzi kwibeshaho akamenya guhinga uwo muntu bakwiye guterera iyo ngo afite ikibazo cyo mu mutwe?wowe ko uje mukaganira neza se ubonye hari ikibazo afite ?kandi n’iyo cyaba gihari yaganirizwa rimwe na rimwe hari abantu baba bafite ibibazo bibarenze bakenewe kuganirizwa kugirango yiyumve mu bantu ko atari wenyine”.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Ikinyamakuru Umusingi kuri uwo munsi bavuze ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukara bwahaye abaturage amabati avugwa ko ari ay’abatishoboye ariko hari n’abakire bahawe ayo mabati harimo uwitwa Seth n’abandi aho guhera ku bantu bafite inzu zishaka kubagwa hejuru ndetse n’uwo urara mu gihuru.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kuvugana na Habineza urara mu gihuru ndetse n’abaturage cyashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukara buvuga kuri iki kibazo maze tubaza Umunyabanga Nshingwabikorwa wuwo Murenge wa Rukara witwa Nkunzurwanda John ariko ntiyadusubiza kuri Telephone ariko tumwandikira kuri whatsapp ndetse tumuha n’ifoto y’uwo musore Habineza arayibona ndetse n’ibyo twamubajije ntiyagira icyo adusubiza.
Uyu Murenge uvugwamo imiyoborere itari myiza ukurikije ibyo abaturage bavuga kandi bakavuga ko batishimiye ubuyobozi bw’Umurenge kuko icyo baheraho n’ikibazo cy’abantu bakora inzoga zitemewe ari benshi kandi ntibafatwe ku buryo bafite ubwoba ko ibyo biyoga byibikorana bishobora kubateza ibibazo dore ko bavuga ko hari ingo zibikora abana baho 2 b’ababkobwa bamaze guterwa inda.
Gatera Stanley
3,933 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply