Abanyamakuru nyuma yo gukira uwabahaga ikirayi na Burushete gukora inkuru ubu baratabaza uwitwaza amahugurwa akabariganya.
— November 6, 2020
Please enter banners and links.

Kuwa 5 Ugushyingo 2020 hateguwe amahugurwa y’abanyamakuru azamara iminsi ibiri abera mu RMC yateguwe n’uwitwa Nkurunziza Alexis .
Ku munsi w’ejo amahugurwa y’umunsi wa mbere asojwe bamwe mu banyamakuru batifuje ko amazina yabo atangazwa batangarije Ikinyamakuru Umusingi ko batishimiye uburyo uwateguye amahugurwa abakorera uburiganya.
Umwe yagize ati “Twabonye dukira uwaduhaga ikirayi na burushete ngo tumukorere inkuru none uyu Nkurunziza Alexis we aje yitwaza amahugurwa y’abanyamakuru ariko arimo uburiganya kuko adusinyisha amafaranga yinsimburamubyizi ibihumbi icumi (10.000Rfw)ariko akaduha ibihumbi umunani (8.000Rfw)ku munsi tukaba twibaza ibihumbi bibiri adukata n’ayiki?ajya he?”.
Undi munyamakuru nawe utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko bababwiye ko haje abanyamakuru benshi ariyo mpamvu babakase buri umwe ibihumbi bibiri uko ari 25.Undi munyamakuru akaba yavuze ko icyo ari ikinyoma cyo bitwaza bashaka kuriganya amafaranga y’abanyamakuru kuko ngo abagiyeyo batatumiwe babasohoye bityo ibyo bikaba bidakwiye kuba urwitwazo.
Ikinyamakuru Umusingi kimaze kumva ayo makuru cyashatse kumenya impamvu abanyamakuru bari mu mahugurwa muri RMC ariko yateguwe na Nkurunziza Alexis wahoze akora muri CLADHO maze tumubaza impamvu abanyamakuru bakatwa ibihumbi bibiri aho guhabwa ibihumbi icumi bagahabwa ibihumbi umunani maze avuga ko ibyo ari abanyamkuru ubwabo babyiyemereye ko bari bugabana aho kugirango abitumiye basubirireyo aho.
Yagize ati “Twe dufite list y’abanyamakuru 20 hiyongereyeho abandi 5 n’iyo mpamvu kandi twe tugomba gutanga raporo y’abantu makumyabiri”.

Nkurunziza Alexis

Ikinyamakuru cyashatse kubaza abayobozi ba RMC urwego rw’abanyamakuru bigenzura ubutumwa bugufi twandikiye Perezida w’urwo rwego Barore Cleophas tumubaza niba hari icyo babikoraho dore ko bashinzwe imikorere y’abanyamakuru kandi barimo guhugurirwa muri RMC ariko nawe ntiyadusubiza ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Mugisha Emmanuel mu butumwa bugiti yatwandikiye yavuze ko agiye kubaza hanyuma akatuvugisha.
Nyuma y’akanya gato yaraduhamagaye ashaka kuduhuza n’abateguye amahugurwa maze araduhuza ati nibakwihere amakuru nibo bateguye ayo mahugurwa ibyo tukaba tubimushimira kuko yagerageje kuduhuza n’abari banze kuduha amakuru.
Tumaze kuvugana n’uwateguye amahugurwa twavuganye n’umunyamakuru Mugabe Robert atubwira ko ibyo bintu babyumvikanyeho nk’abanyamakuru ko basaranganya amafaranga bagenewe aho kugirango bagenzi babo basubireyo kandi ati amahugurwa ni dutangira kuyumvamo amafaranga birahindukamo ibindi.
Ibi abanyamakuru bakorerwa byo kubariganya amafaranga babihuza n’uwigeze kujya abaha ikirayi na Burushete kugirango bakore inkuru kugeza ubwo abanyamakuru basanze ari agasuzuguro batangira kubyandikaho inkuru bityo birahagarara none bifuza ko inzego zishinzwe itangazamakuru zihagurukira abitwaza amahugurwa y’abanyamakuru bagakoreramo uburiganya nk’ubwo barimo kuvuga ubu.
Gatera Stanley
3,808 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply