umu amakuru- Yasabye ko Perezida Kagame aba Umwami mu Rwanda, umuturage yanditse ariko igitangaje muri urwo rwandiko asaba itike imugeza iwabo ndetse n’inkunga y’ubukwe. | Umusingi

Yasabye ko Perezida Kagame aba Umwami mu Rwanda, umuturage yanditse ariko igitangaje muri urwo rwandiko asaba itike imugeza iwabo ndetse n’inkunga y’ubukwe.

Please enter banners and links.

Amakuru agezweho ndetse arimo gucicikana hirya no hino n’urwandiko rwa  Irakoze Janvier Moise yanditse asaba ko Perezida Kagame agirwa Umwami mu Rwanda .

Igitangaje mu rwandiko rwe yanditse asobanura impamvu yumva Perezida Kagame yagirwa Umwami ariko asoza urwandiko rwe yasabye Perezida Kagame kumutera inkunga yitike imugeza iwabo ndetse no kumutera inkunga agakora ubukwe.

Mu rwandiko rwe akomeza asaba inkunga yo kugura moto kubera ko ngo yari afite moto ye igatezwa cyamunara ariko nkuko uru rwandiko abantu baruvugaho byinshi bitandukanye yaba ari amayeri yo gusaba inkunga yo gukora ubukwe no kwibonera moto ariko nanone itike asaba imugeza iwabo byose ugasanga ibyo ashaka ntiwamenya icyo ari cyo.

Ku kibazo cya moto cyo agihuje n’abandi benshi moto zabo zatejwe cyamunara bibagiraho ingaruka mbi ku buzima bwabo kuko abenshi bararenganye kuko wasangaga badafite ibyangombwa byose bikenerwa kubera ko Koperative zatindaga kubabonera ibyangombwa bityo ugasanga umuntu wari utunze umuryango moto ye igatwarwa ikagurishwa.

Ikinyamakuru Umusingi cyashatse kubaza Irakoze Janvier Moise niba mu bufasha yasabye Perezida Kagame yaba yarabubonye cyangwa se baramwemereye ko bazabumuha bwose cyangwa bumwe muri bwo ariko Telephone ze ntizanyuragamo.

Irakoze yasabye ni uko Inteko ishingamategeko ivugurura amategeko kugirango hakorwe ajyanye n’Ubwami ndetse muri urwo rwandiko avugamo n’ibindi bitandukanye nkuko muri burusome .

 

 

3,260 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.