Uwafungishije Lizinde avuga ko atamuzi ari umuntu wamubwiye ngo avuge ko yamukubise ndetse acuruza ibiyobyabwenge.
— October 14, 2020
Please enter banners and links.

Lizinde Elia n’umukozi w’Ikinyamakuru Umusingi niwe wari ushinzwe abakozi bacuruzaga ibinyamakuru akaba afungiye Kimisagara azira ibyaha umuryango we uvuga ko ari ibihimbano.
Kuwa 28 Nzeri 2020 nibwo yafashwe ubwo umugabo ucyekwaho kuba umukozi wa RIB witwa Gisagara nkuko abaturage babivuga yabwiye umwana w’umuhungu witwa Kwizera ngo avuge ko Lizende yamukubise ndetse acuruza ibiyobyabwenge maze arabivuga uwo Gisagara afata Lizinde ndetse bajya no kumusaka iwe mu rugo babura ikintu na kimwe.
Umwe mu muryango wa Lizinde yadutangarije ko bahamagaye Kwizera wavuze ko yakubiswe na Lizinde ababwira ko atazi Lizinde ndetse abasaba amafaranga yo kujya kumufunguza barayamwishyura ndetse bamufata amajwi abishyuza ndetse anavuga ko atazi Lizinde.
Nyuma yaho nibwo uwitwa Gisagara bacyeka ko ashobora kuba ari umukozi wa RIB n’ubwo RIB yahakanye ko idafite umukozi witwa Gisagara muri Nyarugenge yajyanye Kwizera kujya kumushakira ibyangombwa ko yakubiswe kuko twarabikurikiranye.
Umwe mu muryango wa Lizinde utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ni gute wakubita umuntu ntihagire undi ubimenya?yamukubitiye he?ese ibyo biyobyabwenge bavuga ko ntabyo bamufatanye babimugerakaho gute ?turasaba ko arenganurwa kuko uwamufungishije ahubwo ubwo bafite ibindi bapfa kandi n’uwo bavuga ko yakubise yarabihakanye ubwo se kuki inzego zishyigikira abantu babeshyera abandi bakabafungisha”.

Lizinde Elia ufunzwe
Ikinyamakuru Umusingi cyahamagaye Kwizera uvugwa ko yakubiswe na Lizinde kuri Telephone maze avuga ko Lizinde atamuzi bigaragaza ko hari ikibyihishe inyuma.
Ndetse abo mu muryango wa Lizinde bavuga ko Lizinde bamutwaye I Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga baramwanga kuko nta dosiye yari afite bamujyana kuri La garette mu mugi naho bagiye kumwanga nibwo uwo Gisagara yaciye amayeri amushyiraho dosiye yo gukubita no gukomeretsa kandi uwo avuga ko yakubise arahari avuga ko atazi Lizinde.
3,334 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply