Augy yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Humura’irimo ubutumwa bwiza ukwiye kumva(Video)
— October 13, 2020
Please enter banners and links.

Umuhanzi Uwase Augustin uzwi cyane nka Augy usanzwe ari rwiyemezamirimo mu mugi wa Kigali, ukora ibijyanye n’ubugeni, umuririmbyi muri Shekinah worship Team ndetse akaba n’umucuranzi w’ingoma muri Evangelical Restoration church Masoro, kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Humura’ yasohokanye n’amashusho yayo atungura inshuti ze.
Umwemu nshuti za Augy utarashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ntabwo narinziko Augy yaba umuhanzi ukomeye ariko nyuma yo gusohora indirimbo humura twe nk’abashuti be byadutangaje ariko twishimiye intambwe yateye kandi tuzamushyigikira kuko yakoze indirimbo nziza cyane”.


Amajwi y’iyi ndirimbo ‘Humura’ yakozwe na Producer Leopord muri Source of joy studio, amashusho yayo afatwa ndetse atunganywa na Producer Fefe Faith umwe mu bagezweho muri iyi minsi mu gutunganya amashusho y’indirimbo zo kuramya Imana. Ni yo ndirimbo ya mbere Augy ashyize hanze nyuma yo kubigambirira kuva kera ariko akagenda ahura n’imbogamizi ahanini zatewe n’aba Producers bagiye bamutenguha.
Kuri ubu Augy yamaze gusohora indirimbo ye ya mbere, atangaza ko afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza ku Isi yose aho bishoboka n’aho bidashoboka.
Nkuko mubizi Ikinyamakuru Umusingi gishyigikira abahanzi bafite gahunda kuko iyo uri umuhanzi udafatika ndetse n’ibihangano byawe bidafite ubutumwa bwiza burimo nta nkuru ye twatangaza bityo tukaba twamaze kumva no kureba indirimbo ya Augy dusanga ari umuhanzi w’umuhanga kandi indirimbo ye irimo ubutumwa bwiza ariyo mpamvu twifuje kumenyekanisha ibihangano bye ku bakunzi b’Ikinyamakuru Umusingi.
Augy ni umuhanzi ukora ibijyanye n’ubugeni nko gushushanya, gu-printinga, akagira n’impano yo guhimba imivugo, kwandika ibitabo, kwandika amafilime n’ibindi.
Ni umusore ukiri ingaragu, wavukiye i Kigali, akaba ari na ho atuye i Remera. Ni imfura mu muryango w’iwabo. Mu mpano afite harimo no gucuranga ingoma zigezweho (Drums) akaba ari no kwimenyereza n’ibindi bicurangisho bitandukanye.
Ni umukristo wavutse ubwa kabiri, akaba asengera muri ERC Masoro aho benshi bazi nko kwa Apotre Masasu. Aririmba muri Shekinah Worship Team kuva mu mwaka wa 2009 kugeza uyu munsi. Yavuze ko urugendo rw’umuziki yarutangiye mu 2011, ariko ubu akaba ari bwo Imana ishimye ko ashyira hanze indirimbo ye ya mbere, ati “Umuziki nkujemo kuko namaze imyaka myinshi narateguye indirimbo ya mbere guhera mu 2011 ni bwo Imana yayimpaye, nyikora mu 2012 biranga”.


Yakomeje ati “Producer aragenda arabibura, nkomeza guhatana ariko ejobundi, numva mfite umutwaro w’Imana kuko nari narabihize ko nzayikora”.
Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye ‘Humura’, yagize ati “Iyo ndirimbo ikaba ikubiyemo ubuzima bwanjye nagiye ncamo mu buzima busanzwe. Ubutumwa ifite ni uko ari iyo kubwiriza abantu no kubaha ihumure kuko ubuzima ntabwo bworoshye muri iyi minsi ndetse n’iyi si nayo iraruhije cyane, ni uguhumuriza abantu mu bijyanye n’ibibazo bacamo n’ibigeragezo banyuramo bya buri munsi bijyanye n’ingorane z’ubuzima”.
Ikinyamakuru Umusingi kikaba gikangurira abantu bose bakunda indirimbo zihimbaza Imana gushyigikira Augy kuko indirimbo ye irimo ubutumwa bwiza bwo guhumuriza abantu mu buzima butandukanye.
Noella
2,681 total views, 1 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply