
Umunyamideli Doreen Kabarebe niwe uzahagararira Uganda muri Miss World International 2020
— September 17, 2020

Please enter banners and links.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ni uko umunyamideli (Model)Doreen Kabarebe bamwe baziko ari umukobwa wa Gen.Kabarebe James azahagararira igihugu cya Uganda muri Miss World International 2020.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bitandukanye birimo kumwamamaza mu rwego rwo kugirango arusheho kumenyekana n’ubwo n’ubusanzwe azwi cyane hirya no hino ku isi.
Ikindi ni ukugirango ashobore kugira imbaraga zo gutuma atsinda dore ko muri iryo rushanwa riheruka Umugandekazi Quinn Abenakyo yegukanye umwanya wa 3 ku isi bivuze ko ubu Doreen Kabarebe ashaka kuba uwa mbere akegukana iryo kamba.
Uganda ni igihugu kimaze gutera imbere cyane haba no mu muzika ndetse n’Imideli (Fashion)ku buryo imideli yitabirwa cyane ndetse n’abaterankunga baba ari benshi bifuza ko igihugu cyabo cyegukana iryo kamba.







Ubundi byari biteganijwe ko yagombaga kurira indege yerekeje muri Amerika ku itariki 24 Kanama ariko iryo rushanwa rikaba ryasubitswe kubera ikibazo cya corona virus.
Iri rishanwa riba rigamije guteza imbere umutegarugori ku isi yose bityo buri gihugu cyohereza ugihagarariye bizeye ko ari mwiza ndetse ari n’umuhanga kuko iyo bageze mu gihugu irushanwa riberamo habaho kurushanwa mu mishinga buri umwe afite yo guteza imbere umugore ku rwego rw’Isi.
Doreen Kabarebe akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi ubwo twaganiraga nawe kuri Telephone maze avuga ko yishimiye kuba ageze ku rwego mpuzamahanga aho azakura ubumenyi ndetse no kumenyana n’abandi bagenzi be batandukanye baturutse mu bihugu bitandukanye kandi akaba yizeye kwegukana iryo kamba.






Doreen Kabarebe yagize ati “Mfite ikizere ko nzegukana ikamba rya Miss World International 2020 kubera ko ndabikwiye ibisabwa byose ndabyujuje ubwiza ndabufite n’ubwenge ndabufite kandi ndasaba n’abantu bose kunshyigikira kuko sinabigeraho batanshyigikiye muri byose”.
Uyu mukobwa mwiza n’ubusanzwe yitabiriyeho irushanwa rya Miss Uganda kandi yitabira n’andi marushanwa ya modeling mu bihugu bitandukanye bityo akaba yishimira ko bimugejeje ku rwego mpuzamahanga.
Noella
4,350 total views, 7 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Muri Honeys abakobwa babacurika imitwe amaguru hajuru bakabashyiramo amacupa mu bitsina(Vedio)
SODOMA NA GOMORA,AKABARI NEW BEST BISHYURA KUREBA ABASAMBANA KU MUGARAGARO,BIRATANGAJE
Abahanzi bavukana Weseal n’umugore we Miss Sandra Teta ,Chameleon na Palaso basigaye bacurangira mu kabari kamwe (Video))
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply