Amatora y’urubyiruko yaranzwe n’akajagari no gusuzugura amategeko ya covid-19
— August 18, 2020
Please enter banners and links.

Amatora y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yabereye mu bice bitandukanye by’igihugu cya Uganda yaranzwe n’akajagari bisaba abapolisi ko baza kugarura ituze mu matora ariko komisiyo y’amatora yo ikaba itangaza ko amatora yagenze neza.
Komisiyo y’igihugu y’amatora(EC) yatangaje ko amatora azakorwa mu buhanga kandi ashimangira kubahiriza amabwiriza ya covid-19 ariko aya mabwiriza yamaganwe n’urubyiruko ubwo bari bari mu matora bitewe nuko bacitsemo ibice hagendewe ku mashyaka.
Mu mugi wa Mbale bimwe mu biro by’amatora nka Nabweya, Ihuza Kaminuza ya Kisilamu yo mu kagari ka Uganda(IUIU), na Doko A, hamwe n’ahandi urubyiruko rwigaragambije nyuma yo kumenya ko amazina atanditse mu gitabo cy’amatora.
Abakandida hano n’abatora ntibashyiraga umwanya hagati yabo ndetse bamwe ntabwo bari bambaye udupfukamunwa gusa mu midugudu imwe n’imwe yo mu byaro gutora byari byumvikanweho hagati y’abakandida n’ababashyigikiye.
Umwe mu bayobozi b’akarere ka Mbale , Bwana Charles Rebero yatangaje ko bamwe mu rubyiruko rudahwitse bahungabanya umutekano mu gihe cy’amatora mu midugudu imwe n’imwe ariko babibujijwe na polisi.
Bwana Charles Rebero yagize ati “ Mu migi itandukanye habayemo akaduruvayo ahanini katewe n’urubyiruko rwambaye ingofero zitukura”.
Bwana Rebero yavuze ko abenshi mu urubyiruko rwateje akaduruvayo bashakaga gutora nyamara bakaza gusanga amazina yabo atari mu gitabo cy’amatora gusa bohereje abapolisi muri utwo turere twose imyigaragambyo iza gutuza gutora birakomeza.
Nkuko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda bivugwa ko urubyiruko rwinshi ari urwari rwambaye ingofero zitukura n’ubwo mu bindi bice hari abari bambaye imyenda y’umuhondo rivuga Ishyaka rya NRM riri ku butegetsi.
Ishimwe Marie Gabriella
2,595 total views, 7 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply