Yagiye mu bapfumu kurogesha mugenzi we bacuruzaga Restora kugirango ahimuke asigarane abakiriya ariko ibyo umupfumu yamutegetse biratangaje
— June 18, 2020
Please enter banners and links.

Umugore witwa Nalujja mu gihugu cya Uganda muri gahunda ikunda ku nyura kuri radio imwe muri icyo gihugu yavuze uburyo yagiye mu bapfumu agiye kurogesha mugenzi we bacuruzaga Restora bombi kugirango yimuke asigarane abakiriya wenyine.
Nalujja avuga ko bakoreraga mu Isoko rya Kafu mui Masindi maze ajya kureba umupfumu amubwira ko ashaka ko umugore bacuruza Restora zigeranye ko amuroga akimuka maze agasigarana abakiriya bose kuko uwo mugore yari afite abakiriya benshi cyane akorera Amashilingi menshi cyane kandi undi afite abakiriya bacye.
Mama Imulani akaba ariwe warozwe azira kugira abakiriya benshi kandi koko umupfu yemereye Nalujja ko ibyo abishoboye kandi amaze kuroga benshi ubucuruzi bwabo bugapfa bakimuka bakegenda .
Nalujja avuga ko umupfumu yamusabye amazina y’uwo mugore wagombaga kurogwa akimurwa arayamubwira ndetse aramubwira ati genda mu minsi mike uzabibona bityo hashize igihe gito umugore yatangiye kurwara birangira yimutse koko aragenda.
Nalujja yatangiye gukora biragenda rwose atangira kubona amashilingi ariko nyuma y’amezi 6 Nalujja nawe yatangiye kurwara asubira ku mupfumu kumubwira ko ibyagombaga gufata uwo yashakaga kuroga ariwe byafashe.
Umupfumu yabwiye Nalujja ko we atavura ahubwo aroga bityo umupfumu abwira Nalujja ati kugirango ukire ni uko uzajya gushaka wa mugore Mama Imulani ukamusaba imbabazi nibwo uzakira.
Nalujja ntiyari azi aho Mama Imulani yimukiye kuko yari yarwaye cyane biramuyobora ku buryo nawe yatangiye kubyimba amaboko adashobora gukora akazi ananirwa akazi nawe ajya kurwarira iwe mu rugo.
Abanyamakuru bamusabye nimero za Telephone za Mama Imulani kugirango bamufashe kumenya aho aherereye ajye kumusaba imbabazi akire ibirozi kuko byaramugarukiye ibyo yashakaga kurogesha Mama Imulani niwe byagarukiye.
Abanyamakuru kuri radio bamusabye nimero ya Mama Imulani bayihamagaye yitabwa n’umugabo we bamubwira ko bashaka Mama Imulani kuko bakoranaga nawe mu isoko hari ibyo bashaka kumubaza bijyanye n’akazi.
Umugabo wa Mama Imulani yababwiye ko Mama Imulani yarwaye muri iki gihe cya Corona Virusi kubera nta modoka zari zemerewe kugenda Ambulance batabaje yagiye kuhagera yarembye iramutwara ariko apfira mu nzira ataragera kwa Muganga.
Umugabo wa Mama Imulani yababwiye ko nta gihe kirekire kirashira apfuye ndetse avugana agahinda ati iyo aba aretse gupfa ,Ati Imana yaramutwaye ntakundi ariko nimero ye nayirekeyeho kugirango abazajya bamuhamagara batazi ko yapfuye njye mbamenyesha amakuru y’urupfu rwe.
Ibi byose Nalujja yarabyumvaga arangije avuza induru yumvise ko uwo bamubwiye gusaba imbabazi yapfuye ati ubu nanjye ngiye gupfa ahita akuraho Telephone ariko abanyamakuru bamaze kumubwira ko kuroga ari bibi ko ashobora gucuruza agatera imbere atagiye mu bapfumu.
Muhungu John –Kampala
3,754 total views, 3 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply