Gushaka umugabo watandukanye n’umugore cyangwa umugore watandukanye n’umugabo hari icyo bitwaye ku bakobwa n’abahungu batarashakaho?
— June 12, 2020
Please enter banners and links.

Ubanza ari umuco ariko aho isi igeze n’ikoranabuhanga umuco urakura bimwe mu byari mu muco cyera bagahinduka ,cyera umukobwa wabyariraga mu rugo iwabo cyaraziraga ndetse kugirango azabone umugabo byabaga ari tombora.
Kuri ubu byarahindutse ibyo abantu benshi ntibakibyitaho n’ubwo ibisigisigi by’umuco wacyera bikigaragara aho usanga bamwe mu bakobwa bavuga ko batashakana n’umugabo ufite umwana cyangwa abana yaba yarabyaye hanze cyangwa yaratandukanye n’umugabo.
N’abahungu cyangwa abasore ugasanga ngo sinashaka umugore wabyayeho cyangwa watandukanye washatseho agatandukana n’umugabo ariko ibyo ntibikwiye kuba ikibazo muri iki kinyejana kuko ubu icyangombwa n’ukugira urugo rwiza rurimo amahoro.
Ubu se ushakanye n’umusore utarashakaho cyangwa udafite umwana uretse ko no kugira umwana ari umugisha hanyuma urugo rwanyu rukabura amahoro no gushaka uwabyayeho ariko mukagira amahoro n’iki wahitamo?.

Buri wese yahitamo ahari amahoro uretse ko tutavuze ko gushaka umugore wabyayeho cyangwa umugabo ufite abana cyangwa watandukanye n’umugore nibyo bifite amahoro oya hari n’abashaka abagore babyayeho bakababuza amahoro cyangwa abagabo bafite abana cyangwa batandukanye n’abagore babo nabo bakabuza amahoro abagore ,icyo dushaka kuvuga ni uko umukobwa udakwiye kwanga gushakwa n’umugabo watandukanye n’umugore cyangwa ufite abana .
N’umusore adakwiye kwanga gushaka umugore kuko yabyariye iwabo cyangwa yatandukanye n’umugabo ibyo ntacyo bivuze gusa akenshi bitanga amahoro kandi urugo rwiza n’urufite amahoro .
Mu bazungu imyumvire iri hejuru cyane ibyo nta kibazo babibonamo iyo bakundanye n’ibyo ntabindi ariko muri Africa ni ukubanza kubaza nib anta mwana ufite ku mpande zombi buri umwe arabibaza ukibaza niba kugira umwana biba byaratwaye urukundo bikakuyobera .
Icyangombwa si uko mukundana byanyabyo buri umwe akubaha undi ndetse buri umwe akamenya inshingano ze ?ubundi urugo rukaba nyabangendwa ariko iyo buri umwe atangiye kubaza ngo nturashakaho?nta mwana ufite?ibyo muri iki gihe mukwiye kubireka tukareba ibyingenzi ni ukugira urugo rwiza rwiyubashye namwe mukubahana ubundi Imana ikabaha urubyaro maze tukareba ko mutanezerwa mu rushako rwanyu kurusha abo bamwe na bamwe bashakanye bakiri inkumi n’abasore.
Iki kibazo abantu batandukanye bakomeje kukibazo ndetse basaba Shangazi ko agira icyo akibabwiraho kuri page ku Kinyamakuru Umusingi nkuko yajyaga asubiza ibibazo yabaga yabajijwe muri Mbigenze nte?n’iyo mpamvu yashatse kucyandikaho kugirango n’abandi bafite ikibazo nk’iki bashobore kukimenya.
7,473 total views, 3 views today

Umuriro watse muri Ugandan Banyarwanda icyo bapfa kirakomeye,Baragurishijwe ntibabimenya ariko barerekeza he?
Gen Kayumba Nyamwasa yarakaye cyane nyuma yo kumva Perezida Kagame avuga uko abahungu be yabinjije mu giusirikare(Vedio)
Impamvu Gen Nyamvumba yambwiye umunyamakuru Rutareka ko ari umwanzi w’Igihugu kurusha Gen Kayumba Nyamwasa (Vedio)
Pastor Kibonge yiyahuye yitwitse kubera umugore,Sandra Teta n’umugabo we bongeye ,Umunyamakuru Kamanzi yatorokeye Uganda(Video)
Joseph Kabila yakatiwe kwicwa ibyo azira byose twabimenye n’uburyo agiye gufatwa(Video)
Ese abagabo barabuze koko?Ese abantu babanye bakazakora ubukwe nyuma hari icyo bitwaye mu muco wa Kinyarwanda?
Umugabo iyo yirukanye umukozi wo mu rugo umugore akanga ko agenda bivuze iki?
Uri umugore ukazana murumuna wawe mu rugo rwawe bikarangira umugabo wawe amuteye inda warakarira nde ?
Menya impamvu zituma abakobwa batarongorwa bakagwa kuziko kandi cyera cyaraziraga
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umukobwa witwa Pia Pound umaze iminsi yaratwaye Eddy Kenzo umutima, abandi basore baramurwanira ariko aruta Rema ubwiza?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply