Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yabereye i Gako yambaye igisirikare nanone n’agapfukamunwa (Amafoto)
— May 11, 2020
Please enter banners and links.

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, kuri uyu wa Gatandatu yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.
Perezida Kagame nanone yari yambaye imyambaro ya gisirikare adakunda kwambara kenshi ku buryo hari abantu bavuga ko iyo yambaye imyambaro ya gisirikare biba byakomeye hari ikibazo gikomeye.
Ubwo aheruka kugaragara nanone ayambaye I Gabiro mu kigo cya gisirikare nabwo hari ikibazo cya Uganda n’uRwanda ubu bikaba bivugwa ko ari ikibazo cy’u Burundi n’uRwanda dore ko baherutse kurasana.
Ni inama yabaye mu gihe u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ndetse yabaye hubahirijwe amabwiriza y’igihugu yo kwirinda iki cyorezo, aho abantu basabwa guhana intera hagati yabo.










Amafoto yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, agaragaza Perezida Kagame agera ahabereye inama yambaye agapfukamunwa nk’uko amabwiriza abivuga, ndetse abasirikare bakuru bari bicaye bahanye intera hagati yabo.
Ntabwo ingingo zaganiriweho muri iyi nama zari zatangazwa.
4,154 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply