ADEPR yanenzwe kwishyuza abakirisito amaturo kandi badaterana ndetse batanakora mu bihe byo kwirinda Coronavirus/COVID-19
— March 23, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi tariki 23 Werurwe 2020 abantu batandukanye ndetse harimo n’abayobozi mu nzego zikomeye za Leta bagaye ubuyobozi bwa ADEPR kubera kwishyuza Abakiristo amaturo kandi badakora ndetse batateranye.
Ibi bibaye Isi yose irimo guhangana na Coronavirus/COVID-19,
Ubuyobozi bw’Itorere rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), bwabwiye abakirisito baryo ko muri ibi bihe byo kudateranira mu nsengero hari uburyo bashobora kwifashisha batanga ituro ryabo burimo Mobile Money, Aitel Money ndetse n’agasanduku kaba mu nsengero.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’iri Torero Rev.Karuranga Ephrem riri mu y’afite abayoboke benshi mu Rwanda, ivuga ko ubu buryo buje korohereza abayoboke baryo gushyigikira umurimo w’Imana.
Iri tangazo rivuga kandi ko nubwo abakristo batabasha guteranira hamwe mu nsengero, ariko bashobora gukoresha uburyo bukurikira batanga ituro ryabo.
- Gukoresha uburyo bw’Umudiyakoni (agasanduku k’amaturo kaba mu rusengero);
2. Gukoresha uburyo bwa Konti yo muri Banki ya Paruwasi igahabwa abakristo;
3. Gukoresha uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money.
Uburyo bwa mbere bwo gukoresha agasanduku kaba mu rusengero busaba abakristo kujya mu rusengero gutura ariko batagiye guterana.

Rev.Karuranga Ephrem Umuvugizi wa ADEPR

Ingamba za Guverinoma y’u Rwanda zisaba abaturage kudakora ingendo zitari ngombwa ndetse Guverinoma yagennye ingendo zishobora kwemerwa nko kujya kwivuza, kujya guhaha, ndetse n’abatanga izi serivisi z’ibanze.
Izi ngamba zashyizweho mu mpera z’icyumweru gishize, zisaba abantu kudasohoka mu rugo muri ibi bihe by’ibyumweru bibiri keretse baramutse bagenzwa na ziriya serivisi zitarimo kujya gutanga ituro.
Nka Bamporiki Edourd ku rukuta rwe rwa social media yavuze ati Mushumba wacu @ADEPR ,muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko Abashumba batunga intama ,kurusha ko intama zatunga Abashumba ,kuko nizo zifite integer nkeya.Mubyiteho aho mubona bishoboka ,mufashe abakene bo mu itorero ryacu .Tumaze imyaka dutura mukore mukigega.
Hari undi utashatse ko amazina ye atangazwa akaba yatwandikiye avuga ati “Bariya bayobozi bacu mbona bashishikajwe n’amaturu kurusha ubuzima bwacu .Ni gute usaba abantu amafaranga kandi badakora?bazatura iki se badakora?ubwo se ibyo bananiwe kubitekereza ngo bamenye ko igihugu n’Isi iri mu bihe bibi abantu badakora ngo ahubwo bafashe abakene cyangwa abakeneye ibiryo babafashe?”.
Nkuko Ikinyamakuru Umusingi kibagezaho amakuru aba yizewe tukaba tuzabagezaho indi nkuru ivuga abantu 25 birukanywe muri ADEPR hitwajwe COVID-19 ariko abirukanywe bakaba bavuga ko Abayobozi ba ADEPR bari barabuze uko babikiza bityo tukaba turimo kuyitegura.
3,765 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Isimbi Noeline uzwiho kwifotoza yambaye ubusa yongeye gutungura abantu asohora andi mafoto nyuma y’igihe atavugwa mu itangazamakuru
Shingiro Eraste ushaka kunyanganya umutungo wa ADEPR ,uvuga ko akorana n’abasirikare bakomeye yashakaga gufungisha abanyamakuru 2 icyarimwe
Leave a reply