umu amakuru- Harashidikanywa ku bivugwa n’Ibitaro by’i Ndera ko byasanze Barafinda ARWAYE | Umusingi

Harashidikanywa ku bivugwa n’Ibitaro by’i Ndera ko byasanze Barafinda ARWAYE

Please enter banners and links.

Nyuma y’uko Barafinda Sekikubo Fred washakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu mu matora y’umukuru w’Igihugu aheruka ajyanywe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku bitaro bivura indwara zo mu mutwe kugira ngo asuzumwe niba nta burwayi bwo mu mutwe afite, amakuru ari kuvugwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga   avuga ko basanze arwaye.

Mu minsi yashize  umuyobozi w’ibitaro bya Ndera Frère Nkubiri yavuze ko Barafinda ari mu bitaro byabo ariko ko nta makuru yadutangariza kuko bitemewe ko umuganga atangaza amakuru ku murwayi.

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 04, Werurwe, 2020 umuvugizi w’Ubugenzacyaha  Marie Michelle Umuhoza yabwiye ibinyamakuru birimo Umuseke ko ibisubizo bahawe n’abaganga byemeza ko Barafinda Sekikubo Fred arwaye.

Ati: “ Amakuru ibitaro bya Ndera byaduhaye ku byerekeye ubuzima bwo mutwe bwa Barafinda avuga ko basanze arwaye, ariko sinakubwira ngo arwaye iyi ndwara kuko biba bikiri ibanga…”

Abajijwe niba RIB yaba yakuyeho ibyo yakurikiranagaho Barafinda, Marie Michelle Umuhoza yavuze atagikurikiranwe.

Kugeza ubu ngo Barafinda ari kuvurwa mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe biri mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.

Gusa hari abantu bari kwibaza niba RIB ifite ububasha butwara umuntu mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe kuko hari abavuga ko Urukiko arirwo rubifitiye ububasha .

Ikinyamakuru Umusingi kikaba kirimo gucukumbura iyi nkuru ku buryo mu nkuru itaha tuzabagezaho ufite ububasha bwo gutwara umuntu mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe.

 

 

4,638 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.