Rubavu: Abahoze bayobora Koperative y’abahinzi b’icyayi ya Pfunda batawe muri yombi,umwe yarize imbere y’abanyamakuru
— February 23, 2020
Please enter banners and links.

Abahoze ari abayobozi Koperative y’abahinzi b’icyayi ya Pfunda ikorera mu turere twa Rubavu na Rutsiro batawe muri yombi kuri wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, bakekwaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abafunzwe ni Uzaribara Denis wahoze ayobora iyi koperative kugeza muri 2017, Baritegera Emmanuel wari umwungirije na Bisakumbe Augustin wabasimbuye akaza kuvaho muri 2019.
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amakoperative RCA,Prof Harelimana Jean Bosco avuga ko bafunzwe nyuma y’ubugenzuzi bakorewe bikagaragara ko hari miliyoni 25 zaburiwe irengero.
Ati “Bafunzwe kandi birakurikira ubugenzuzi twakoze mu rwego rwo gukurikirana ababa barayoboye nabi kandi bakanacunga nabi amakoperative aho byagaragaye ko hari miliyoni 25 zaburiwe irengero mu gihe bari abayobozi, ni byiza ko babazwa ibyo bakoze’’.
Yasabye abayobozi n’abacunga imari y’amakoperative kwigengesera ibyo bakora byose bakabikora mu nyungu z’abanyamuryango, abashoboye bagashaka ababaruramari b’umwuga.
Nubwo RCA ivuga ko aba bayobozi bakekwaho kurigisa miliyoni 25, abanyamuryango ba Koperative COOTP PFUNDA ntibavuga rumwe kuko bo bemeza ko hanyerejwe amafaranga asaga miliyoni 130Frw.
Hari amakuru avuga ko aba bayobozi birukanaga abakozi mu buryo butemewe babona ko bazabarega bakabatsinda bakagabana amafaranga,banigiraga aba Consultat bakiyishyura,Amafaranga yabaga ari ayo kugabanya abanyamuryango bikarangira bayigabaniye ubwabo ntagere kubo yagenewe.

Kuya 17 Ukuboza 2016 nibwo Uzaribara Denis wayoboraga Koperative y’abahinzi b’icyayi ya COOTP PFUNDA yari yafunzwe nuko aza gufungurwa aho yakekwagaho kunyereza umutungo wa Koperative ungana na miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ingingo ya 10 mu Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa N°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ivuga ko Kunyereza umutungo
Umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10)n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu(3)kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’umutungo yanyereje.
3,910 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply