Impanuka I Kamonyi: Ikamyo yacitse feri ihitana abantu 7, umunani barakomereka
— February 13, 2020
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Rugarika, habereye impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yahitanye abantu barindwi abandi umunani barakomereka.
Iyi kamyo yari itwawe n’uwitwa Kaberuka Jean Claude w’imyaka 35, akaba yahise ahunga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye Itangazamakuru ko abantu barindwi bahise bahasiga ubuzima, abandi umunani barakomereka harimo abajyanwe mu bitaro bya CHUK.
Yagize ati “Iyi Fuso yari ipakiye ibiti ikaba yavaga i Muhanga yerekza i Kigali, ibuze feri yagonze Coaster RAC 178 Z yari itwawe na Niyonsenga Manasseh w’imyaka 38, muri iyo kwasiteri hapfuyemo abantu batandatu hakomereka umunani, Fuso yakomeje igonga indi modoka uwari uyitwaye yahise apfa.”




Yavuze ko hahise hatangwa ubutabazi ku bakomeretse bajyanwa mu bitaro bya CHUK, abandi batari batakomeretse cyane barimo kwitabwaho aho byabereye.
Ati “Ubu harimo gufungurwa umuhanda kuko imihanda yahise ifungwa, ubu Polisi yatangiye gushakisha Kaberuka no kureba icyateye iyi mpanuka nubwo bigaragara ko yatewe no kubura feri.”
Yavuze ko abashoferi bagomba gusuzumisha ibinyabiziaga kandi bakajya bagendera ku muvuduko wateganyijwe, asaba ko habaho n’ubworoherane mu muhanda cyane bagendeye ku bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.
3,800 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply