Abafite agakoko gatera SIDA bibumbiye muri Koperative Abihuje Shyogwe ntibavuga rumwe na RPP+ ku nkunga ya Miliyoni ebyiri n’igice
— December 31, 2019
Please enter banners and links.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda ABASIRWA riherutse gusura Amakoperative 2 y’ababana n’agakoko gatera SIDA muri Nyanza aho basuye iyitwa Itetero ihinga ibihumyo ndetse igasekura isombe ikayigurisha ,basura n’indi Koperative yitwa Abihuje Shyogwe yo muri Muhanga mu rwego rwo kureba aho bageze mu kwiteza imbere.
Abihuje Shyogwe ikora ubworozi bw’inzuki bakaba bafite imitiba 18 baguze mu mafaranga yabo bagiye baterateranya mu rwegio rwo kwiteza imbere ariko abanyamakuru babasura bari kumwe n’umukozi wa RRP+ Nyiramucyo Odethe ushinzwe imishinga n’aamakoperative akaba yarabwiye abanyamakuru ko iyi Koperative Abihuje bahawe inkunga ya Miliyoni ebyiri n’igice y’amafaranga y’u Rwanda ku bufatanye na UN Women kugirango biteze imbere.
Abanyamakuru babajije Perezida w’iyi Koperative witwa Rwigema Franscois yavuze ko nta nkunga barabona ati « Hari abantu bigeze kudutera inkunga iraza ariko bagezaho barayisubiza ntaa yindi nkunga turabona kuva icyo gihe ».
Bigaragara nkaho RRP+ itari yavuganye na Perezida wa Koperative mbere kugirango bamubwire ibyo abwira abanyamakuru ,bisa nkaho inkunga bayemerewe aiko itaragera kubanyamuryango ariko ishobora kuba yari yaratinze ariko izaza bityo RRP+ ikaba yarashakaga ko Perezida yemera ko inkunga bayibonye ariko avuga ko batarayibona n’ubwo nyuma amaze kurebana n’uwo mukozi wa RRP+ n’abanyamakuru bamubwiye ko RRP+ yababwiye ko inkunga yaje ,Perezzida Rwigema yahise ahindura imvuga ati « Hari amafaranga Miliyoni ebyiri n’igice twatewemo inkunga na RRP+ yaraje ndetse tugiye kugura indi mitiba myinshi ».

Perezida wa Koperative Abihuje Shyogwe Rwigema Franscois


Aho bororera inzuki

Inzu bororeramo ikeneye kuvugururwa kuko ishobora kuzagwira inzuki zigapfa

Umwe mu banyamuryango atanga ubuhamya uburyo Ko[perative yamuteje imbere
Abihuje ni Koperative ifite abanyamuryango 32 ariko abenshi usanga ari abagore ,bakaba bavuga ko mbere bahoze mu bwigunge batinya no kuvuga ko bafite agakoko gatera SIDA ariko ngo ubu bariyakiriye kubivuga ntacyo bibatwara ndetse barahura bakabiganiraho bakagirana inama ,bagaseka bakishima aubuzima bugakomeza.
Umwe mu bo twaganiriye tutaribuvuge amazina ye yavuze ko kwibumbira muri Koperative byabafashije kwiteza imbere ati « Ati ubu abana banjye barangije Secondry amafaranga yo kubafasha nyakura muri Koperative kandi no mu rugo twiteje imbere ». Umunyamabanga nshingwabikorwa wa ABASIRWA Innoc Bahati yabwiye abanyamakuru ko impamvu yo gusura Koperative z’ababana n’agakoko gatera SIDA ari ukureba n’ibikorwa bakora ndetse no kureba niba bafata imiti igabanya ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ingamba bafite mu gukomeza kwirinda ubwandu bushya no gufata imiti neza kandi bakiteza imbere.
Ati « Abanyamakuru iyo basanze ahari ikibazo bakora ubuvugizi bukagera ku bafata ibyemezo ahari ikibazo bakagikemura kubera iyo mpamvu rero abanyamkuru mubabwize ukuri bakore inkuru zivuga ibyiza mwagezeho kandi n’aahakiri ibibazo muhababwire ».
Gatera Stanley
4,855 total views, 5 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Gahunda igi ry’Umwana na Kundwa kibondo byagabanije imirire mibi mu Bana muri Sovu
Hubatswe ibigo nderabuzima 50 muri Huye na Nyamagabe mu myaka 7 ishize
99% by’akato n’ihezwa ku bafite virusi itera SIDA byarashize muri Koperative Girubuzima Nyange
Mu bantu 15750 bapimwe agakoko gatera SIDA 37 nibo basanganywe ubwandu bushya
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply