Umugabo wanjye namufashe akirana n’umushyitsi mu cyumba ashaka kumufata kungufu
— June 30, 2016
Please enter banners and links.

Umugabo nabanjijeho yananije urukundo nari mufitiye kubera ubusambanyi yari afite kuko yazanye undi mugore bakora imibonano mpuzabitsina mu rugo numva.
Nitwa Shakirah Namakula mba Mpereerwe ,uyu mugabo twamenyanye ari umwarimu mu ishuri Kawempe.
Uko namenyanye nawe abantu nibo bamundangiye sinari muzi hashize igihe turakundana dukora n’ubukwe nk’Abayisiramu baradushyingira.
Nabanje kugira ikizere ko tuzabana neza kuko twanyuze mu nzira nziza n’ababyeyi bacu bose babizi baduha umugisha ndetse no mu Idini naho bizwi.
Icyantangaje nyuma y’igihe gito tumaze kubana yatangiye kujya ampisha ingeso ze tutaranamarana umwaka.Uyu mugabo yari afite amayeri menshi yarabanje anshyira ku mpungenge zikomeye ambwira ko ngomba kumubyarira umwana vuba namubwira ngo areke mbanze nitegure ndebe n’ingeso ze akabyanga.
Aho niho kutumvikana no guhora dushwana byatangiriye atangira kujya yitwara uko ashatse nta namubwira ngo acyumve ,yatangiye kujya aza murugo mu gitondo bukeye kandi atavuga .
Umugabo wanjye ntiyavugwaho nari naranamwibabariye cyane ari ukumubona aje gusa akongera akagenda.
Yabonye mwihoreye ntacyo muvugisha niko kumbwira ko agiye gushaka undi mugore tukaba babiri mu rugo,ibi nabanje kugirango ari ikinira ariko rimwe yavuye ku kazi azana n’umugore ambwira ko ari mugenzi we bakorana ku kazi amuzanye kugirango abe ahacumbitse igihe gito nk’iminsi ibiri cyangwa itatu ishuri rimushakira inzu ye yokubamo.
Twabanje kujya tumuraza muri Salon ariko nyuma tumushyira mu cyumba cyacu ariko hagati yuburiri bwacu n’ubwe hanyuraga umwenda hagati ariko umugabo wanjye yaje kunkura icyubahiro cyose agiha umushyitsi.
Uyu mugore niwe watangiye kujya ahaha ibiryo akagura sukari n’ibindi byose bikoreshwa mu rugo.
Njye nasigaje gukoropa mu nzu no kumesa imyenda mbese nari nahindutse umuboyi wabo.
Umunsi umwe narakangutse ari ninjoro ndebye ku ruhande aho umugabo aryama ndamubura ngiye kumva numva arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’uwo mugore w’umushyitsi ndagenda ndabirebera n’amaso yanjye nabo barambona.
Yarambonye agira ubwoba cyane kuko nari mbifatiye amaso kuyandi nashatse icyo nabakorera ndakibura mpitamo kumwibabarira.
Umugabo yabonye ntacyo mubwiye ahitamo kumbeshya ko ashaka kujya I Burayi kwiga bityo ngo nsubire iwacu ave mu nzu y’ikigo cy’amashuri aho yigishaga kuko twacumbikaga mu mazu y’ikigo.Naramubwiye ampe amafaranga nikodeshereze inzu arayama nanjye ndamubisa .
Hanze yavugaga ko agiye kwiga ntaho yagiye ahubwo yagumye muri ya nzu na wa mugore nanjye nibonera undi mugabo uzi kunyitaho ,uzi gutanga urukundo nyarukundo ,namwe hiryo no hino mufite ikibazo nk’icyanjye nabagira inama yo kutiheba icyangombwa ni uko uba utarwaye naho ejo bucya bwitwa ejo ,ntago tuba tuzi icyo Imana idutegurira kutunyuza mu buzima bubi.
Byashyizwe mu Kinyarwanda na Muhungu John
7,739 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Kuki Umuhungu wa Gen Fred Rwigema atatashye ubukwe bwa mushiki we Teta?
Leave a reply