Uwera Nsenga yajuriye icyemezo cy’urukiko cyo kumufunga imyaka 20 ashinjwa kwica umugabo we Nsenga bari bafitanye amakimbirane
— August 30, 2019
Please enter banners and links.

Uwera Jackline n’umugore wa Juvenal Nsenga bakaba bari batuye mu gihugu cya Uganda baameze neza ndetse bavugwa mu baherwe babanyarwanda muri icyo gihugu.
Nyuma y’igihe baje kugirana amakimbirane mu rugo rwabo ndetse batandukanya ibyumba buri umwe akarara mu cyumba cye nkuko ingo nyinshi kuri ubu zimeze kuko bamwe batinya ko bimenyekana ko bashwanye abandi bakabikora gutyo kugirango kugabana imitungo bitabaviramo ibindi bibazo ndetse hari n’abatandukanya ibyumba bakanga gutandukana ngo buri umwe ajye ukwe kubera abana.
Mu mwaka wa 2013 nibwo Uwera Jackline yishe umugabo we Nsenga amugonze n’imodoka ubwo Nsenga yakinguraga igipangu umugore we ari mu modoka ashaka gusohoka maze imodoka y’umugore iramugonga imunyura hejuru arapfa.
Icyo gihe byanditswe mu binyamakuru bya Uganda ko Uwera Jackline yari mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Mark II ubwo yasohokaga igipangu yarebaga mu ndeberwamo (Mirror)agonga umugabo we ku bushake kubera amakimbirane bari bafitanye ashingiye ko Nsenga yacaga umugore we inyuma agasambana n’umwishywa we witwa Loretta Mutoni .


Uwera Jackline azanywe mu rukiko


Uwera Jackline na Nsenga wishwe
Mutoni yabaga mu rugo kwa Nsenga na Uwera kugeza ubwo yirukanywe muri urwo rugo na Uwera amaze kubona ko agirana ubushuti bukomeye n’umugabo we nkuko bimwe mu binyamakuru bya Uganda dukesha iyi nkuru byabyanditse.
Urukiko rw’ibanze n’urw’ubujurire muri 2014 rwahamije icyaha Uwera Jackline iyaha cyo kwica umugabo we Nsenga ku bushake amwica akoresheje imodoka muri 2013 amunyuze hejuru mu rugo rwabo aho bari batuye Bugolobi muri Kampala ahanishwa gufungwa imyaka 20.
Umucamanza mu rukiko rwibanze Duncan Gaswaga akurikije ibimenyetso byagejejwe mu rukiko bigaragaza ko Uwera Jackline yishe umugabo we n’ubwo Uwera avuga ko atari agambiriye kwica umugabo we aahubwo ari impanuka yabaye.
Umwunganizi mu mategeko wa Uwera Jackline witwa David Mpanga avuga ko urukiko rutari kugendera ku bimenyetso birimo amagambo nyakwigendera yavuze mu cyongereza ngo my wife has killed me ugenekereje mu Kinyarwanda bivuze ngo umugore wanjye aranyishe ko hari gushingirwa no ku bindi bimenyetso byabura uwo yunganira mu mategeko agafungurwa.
Umushinjacyaha Elizabeth Namatovu yahakanye ibyavuzwe n’uwunganira Uwera kuko yari yavuze ko imodoka ishobora kuba yarabuze feri ikagonga Nsenga ariko avuga ko ibyo ataribyo kuko modoka yari nzima ari nayo yatwaye Nsenga kwa Muganga.Itariki yo gusomerwa ubujurire izamenyeshwa nkuko umucamanza yabivuze.
Muhungu John –Kampala
8,370 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
1 Comment
yup, there’s no surprise that she did a likewise dirty deed.
many wives do that so otfen but they do it in various ways that justice may not discover the truth.
that punishment is quite slight for a meditated murder.