Abafite ubumuga bashinze Koperative yo gutubura ibirayi kugirango biteze imbere ariko ntibarahugurwaho na rimwe
— July 30, 2019
Please enter banners and links.
Abafite ubumuga bashinze Koperative yo gutubura ibirayi kugirango biteze imbere ariko ntibarahugurwaho na rimwe

Mu Karere ka Musanze Koperative KOTINYA y’abafite ubumuga bahinga bagatubura ibirayi bavuga ko batarahugurwaho na rimwe kandi bumva bagize amahugurwa byabafasha kongerera ubumenyi ndetse n’umusaruro wabo ukaba wakwiyongera.
Ubwo abanyamakuru bari bagiye mu Turere dutandukanye mu rwego rwo gukora inkuru ku bafite ubumuga abasuye Akarere ka Musanze basuye Koperative y’abafite ubumuga yitwa KOTINYA ihinga igatubura ibirayi bakaba bavuga ko bakeneye guhugurwa ku bijyanye no gutubura ibirayi ndetse bakavuga ko uburyo bavanga ifumbire ushobora gusanga bahuguwe hari ukundi byakorwamo no gutera imiti imyaka nabyo babihuguweho byabafasha.
Perezida w’iyo Koperative Ndabateze Feleciani utuye Umurenge wa Kinigi ,Akagali ka Nyarogoma ,Umudugudu Akabatwa avuga ko batangiye ari 12 agiriwe inama ko bashobora kwishyirahamwe bakiteza imbere ubu bakaba bageze mu banyamuryango 85 bafitemo abagore 45.
Avuga ko batangiye bafite ibibazo byinshi banyagirwa batagira aho bakorera ariko ubu bafite inyubako nziza kandi buri munyamuryango yishyurirwa Mituelle de santé kandi abanyamuryango buri umwe yaguriwe intama yo korora ,ibyo byose bigaragaza ko hari aho bavuye bakaba bafite aho bageze biteza imbere.
Nshimiyimana Michiel akaba afite imyaka 24 avuga ko kutabona amahugurwa bibahombya byinshi ati “Guhinga ibirayi ushobora gukoresha ifumbi nyinshi ibirayi bikangirika cyangwa ugakoresha nkeya nabwo bikangirika ntibyere neza kandi nanone umuti dutera ibirayi ibira dupfa kugura uwo tubonye ariko tubonye amahugurwa byadufasha kumenya ifumbire dukoresha uko ingana n’umuti dutera uko witwa n’uburyo uvangwa bikadufasha guhinga tugasarura neza”.

Inyubako ya Koperative KOTINYA Kinigi

Perezida wa Kopeative KOTINYA witwa Ndabateze Feleciani akora mu birayi


Umukecuru Vanansiya Nyiramberege

Meya w’Akarere ka Musanze Habyarima Jean Damascene aganira n’abanyamakuru ku bibazo by’abafite ubumuga.
Umukecuru witwa Vanansiya Nyiramberege avuga ko afite imyaka 30 indi myaka ye barayimwibye kubera indangamuntu ye yahiye yajya gusaba indi imyaka ye bakayimwiba ni umwe mu banyamuryango ba KOTINYA we avuga ko Koperative yabo yateye imbere bafite amafaranga ari kuri banki ndetse buri munyamuryango yahawe intama yo korora ariko akavuga ko inyamaswa zifa mu ishyamba ry’Ibirunga zikaza kubonera.
Meya w’Akarere ka Musanze HabyarimaJean Damascene yavuze ko uyu mwaka hari amafaranga ateganijwe ku bufatanye na MINAGRI ati “Abo bose batekereza amahugurwa nibyo rwose bazahugurwa kuko nibyo haba hari ibintu byinshi bikeneye guhugurwaho nabo bafite ubumuga rwose bazahugurwa kuko hano muri Musanze abafite ubumuga tubitaho cyane”.
Gatera Stanley
2,891 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply