Umujyi wa Kigali wubatse inzu nziza zirimo ikoranabuhanga abagenzi bategeramo imodoka (Amafoto)
— July 12, 2019
Please enter banners and links.

Abanyamugi bashyizwe igorora nyuma y’uko inzu y’igerageza mu zari kuzubakirwa abagenzi bategereje imodoka rusange ku mihanda minini yasenywe muri Mutarama uyu mwaka kuko itari yujuje ibisabwa, ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwubatse indi itandukanye n’iya mbere.
Mu Ukuboza 2018 nibwo ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangaje uyu mushinga nka kimwe mu bigomba kujyana na gahunda y’Umujyi ugezweho (Smart City).

Inzu abagenzi bagiye kujya bategeramo imodoka



Icyo gihe inzu ya mbere y’igeragezwa yubatswe i Remera ahazwi nko kwa Lando. Iyi nzu yaje gusenywa imaze kuzura kuko ngo hari ibyo bari basanze itujuje ugereranyije n’ibyifuzwaga.
Ubu bwoko bushya bw’inzu abagenzi bazajya bategerereza mo imodoka bwubatswe i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.

Tumwe mu tuzu abagenzi bategeragamo imodoka
Izi nzu zizaba zirimo ikoranabuhanga ryereka umugenzi aho imodoka ategereje igeze, zizaba zifite icyuma cyo gushyira amafaranga ku ikarita y’urugendo kandi zishobora kurinda abagenzi baba abicaye n’abahagaze imbere yazo kwicwa n’izuba no kunyagirwa.
5,349 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply