umu amakuru-    Polisi yatangiye gukurikirana ikibazo cy’umuturage wakubiswe kubera gutanga amakuru | Umusingi

SCAN2182-231x300    Polisi yatangiye gukurikirana ikibazo cy’umuturage wakubiswe kubera gutanga amakuru

Please enter banners and links.

SCAN2182-231x300

 

 

Umuturage witwa Furaha Alexandre utuye I Kawangire mu Murenge wa Rukara Akarere ka Kayonza yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko Polisi yatangiye gukurikirana abamukubise bakamukomeretse bikabije ariko abamukubise bamuziza gutanga amakuru y’abantu bacuruzaga amafaranga y’amahimbano batakurikiranywe.

Uyu muturage witwa Furaha amaze iminsi ikibazo cye yarakigejeje ku nzego zitandukanye ariko cyaranze gukemuka ku buryo nabamukomerekeje avuga ko bamuhiga bashaka kumwica.

Furaha yagize ati “ndahigwa bikomeye isaha ni saha muzumva ko nishwe kandi urupfu rwanjye bazarushyire ku mucamanza wariye ruswa akananirwa gufunga abantu bankubise bashaka kunyica none bakaba bampiga bashaka kunyica”.

Kuwa 15 Kamena 2016 Furaha yatangarije Ikinyamakuru Umusingi ko nyuma y’ibibazo yahuye nabyo ko bamuroze urushwima akajya mu bitaro I Gahini bakamuburamo indwara agahitamo kujya kwivuriza mu bavuzi Gakondo.

Akimara kugera kuri uwo muvuzi I Karubamba baramukurikiranye bashaka kumwicirayo nibwo uwamuvuraga yamubwiye ko hari imodoka yaje imushaka.

Furaha yagize ati “ubu n’umuganga wamvuraga yanyirukanye ntarangije imiti ambwira ko yamenye amakuru ko hari abantu bashaka kunyica ubu nasubiye mu rugo kandi imiti irakomeye kuyinywa uteri kumwe n’umuganga ishobora kuguhitana”.

Furaha yakomeje avuga ibyo umuganga yamubwiye ko aramutse yiciwe iwe byavugwa ko yari yaje kwiba cyangwa akagerekwaho ibindi byaha.

 

csm_RPC-EAST_82bc65ca03SCAN2182-231x300

ACP E KARASI                        Furaha wakubiswe agakomeretswa

Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 7 Kamena 2016  cyabajije ukuriye polisi Intara y’Iburasirazuba RPC E Karasi niba abaturage aribo batanga amakuru bakabona mugenzi wabo arimo guhura n’ibibazo ntarenganurwe niba bazongera kuba amakuru?.

RPC E Karasi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyari cyateguwe n’Intara y’Iburasirazuba  yavuze ko ari ikibazo gikomeye niba umuturage atanze amakuru akabizira ati “sinarimbizi ariko ngiye kugikurikirana kuko tutarengeye abaduha amakuru abaturage ntibakongera kuduha amakuru kandi aribyo tubashishikariza kujya baduha amakuru kugirango dufatanye nabo gucunga umutekano”.

Furaha akaba arimo gukurikirana n’amafaranga ibihumbi Magana atatu na Mirongo itanu (350.000Rwf) urukiko rwaciye abantu 8 bamukubise bakamukomeretse ariko nayo ntarayabona kandi akaba amaze imyaka 2 asiragizwa n’urukiko rwa Rukara ashinja kurya Ruswa.

Furaha ati “nagiye ku rukiko I Rukara umucamanza ambaza ibibazo byinshi ngo kuki naje ntabanje kubahamagara ngo mbabwire ,ati ni nde uha amakuru umunyamakuru ngo atwandike ,ati wowe n’uriya munyamakuru muziko mwabizi mugakurikiranwa?n’ibindi byinshi”.

Furaha akomeza avuga ko bamubwiye  ko bazabanza kubaza niba abamukubise batarajuriye ariko akibaza niba iyo bajuriye batamenyesha uwo baburana?.

Ikindi Furaha yibaza niba urukiko rwa Rukara icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gihanishwa igihano cyo gucibwa amande?.

Furaha yakubiswe n’abantu 7 barimo uwitwa Marirwa ,Hitimana Phenias ,Mukashawigi Modestine ,Habimana Appolinaire ,Nyamwambara Silire ,Rubega ,Ndungutse na Sadi aba bose tubabona kuri copy y’Akagali dufite .

Ikinyamakuru Umusingi cyabajijeho bamwe mu bavugwa muri iki kibazo umwe witwa Nyamwambara Silire maze avuga ko Furaha yari yasinze igare ryamugushije .

Naho Hitima we yagize ati “rwose Furaha yarakubeshye ndetse ibyo avuga sibyo nushaka amakuru nyayo uzaze bose abo avuga uvugane nabo”.

Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umushinjacyaha uvugwa na Furaha icyo avuga ku kibazo cya Furaha maze agira ati “Furaha ndamuzi nk’umuturage usanzwe ,ibyo avuga nibyo ariko abantu avuga baraburanye bararekurwa ndumva ibindi wabibaza umushinjacyaha mukuru”.

Umuvugizi wa polisi Intara y’Iburasirazuba akaba yaratangarije Ikinyamakuru Umusingi ko iki kibazo akizi ariko umushinjacyaha yabarekuye abakubise bagakomeretsa Furaha ati “ikibazo kiri ku mushinjacyaha wabarekuye”.

Furaha avuga ko hashize iminsi 2 haza abapolisi bashaka amakuru y’abantu bamukubise bakamukomeretsa ati “ubanza polisi yinjiye mu kibazo kuko hari abapolisi numvise baje bashaka amakuru yanjye n’abankubise bakankomeretsa ariko njye nzigira kureba RPC mwihere umwanzuro w’urubanza nawe yirebere azumirwa”.

Gatera Stanley

2,520 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.