Inzara yarateye ku buryo na Hotel zibura ibyo zigaburira abishyuye amafaranga yabo ?
— June 17, 2016
Please enter banners and links.

Muri iyi minsi haravugwa inzara mu bice bimwe by’uRwanda birimo za Kamonyi ,Huye nahandi hatandukanye ariko hashize iminsi havugwa abantu kubura ibiryo mu ma Hotel nk’ibaza niba inzara ivugwa hirya no hino mu gihugu yarageze no mu ma Hotel?.
Muri Kamonyi bambwiye ko inzara yaho bayise Nzaramba naho uduce tumwe twa Huye bambwira ko bayize Tronc commun ,muri izi zombi iyateye mu ma Hotel yitwa gute?cyangwa nayo bayite izina ryayo?.
Abantu Babura bate ibiryo kandi bishyuye amafaranga yabo?Hashize iminsi mbitekerezaho nk’ibaza niba inzara yarateye no muri Hotels bikanyobera.
Mu minsi yashize Perezida Kagame yanenze abicishije inzara abashyitsi bari bitabiriye inama mpuzamahanga yaberaga mu Rwanda ,inkuru yasohotse mu gitangazamakuru cyo mu Rwanda cyandika inkuru za Leta, hatarashira iminsi ingahe Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi nawe asaba imbabazi ku bantu babuze ibiryo mu nama kandi iyo nama nayo yari irimo abanyamahanga.
N’ubwo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana avuga ko ari akabazo k’imitegurire ariko akwiye gucukumbura akamenya neza aho ikibazo cyaturutse.
Hari igihe usanga uwari ushinzwe kwishyura amafunguro muri Hotel yaragavuye kuko byagiye bigaragara henshi ugasanga ushinzwe kwishyura ibiryo biri bufungurwe n’abitabiriye inama ,akumvikana n’ubushinzwe muri Hotel mu ibanga bakagavura.
Umwe mu bumvise izi nkuru z’ibura ry’ibiryo muri Hotel utarashatse ko amazina ye atangazwa kubera impamvu ze bwite yagize ati “ntibyumvikana ukuntu abantu babura ibiryo kandi umubare wabazitabira iyo nama uzwi n’amafaranga yabagaburira bose ahari ariko ibiryo bikabura ,biratangaje ariko bakwiye gucukumbura kuko hajya habamo amanyanga rimwe na rimwe mu baba babishinzwe”.
Ese izi nkuru z’inzara ntizizaha isura mbi igihugu ,abanyamahanga bagakeka ko mu Rwanda hari inzara kandi bitari ngombwa ko amahanga amenya ibi bintu?.
Perezida Kagame yasabye ababishinzwe ko bakosora iki kibazo mbere y’uko abanenze u Rwanda kwicisha inzara abashyitsi bagaruka.Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana Minisiteri ayoboye irimo ibibazo byinshi akwiye guhagurikira kuko nakomeza gutya bishobora kuzamuviramo kwirukanwa nabi.
Hagiye havugwa ibibazo byinshi biri mu buhinzi n’ubworozi nyuma yaho Karibata wayoboraga iyi Minisiteri agendeye .Iki n’igitekerezo gishingiye kubimaze iminsi bivugwa ku ibura ry’ibiryo ku ma Hotel mu Rwanda ,abanyamahanga bakabibona nabi.
Umusingi1@gmail.com
2,689 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply