Yanize umugore we aramwica arangije amutwikira mu nzu
— June 14, 2016
Please enter banners and links.

Babanje gushwana bapfa amafaranga umugore yari yabonye icyakurikiyeho n’umugabo gufata umugore mu ijosi aramuniga aramwica.
Yafashe umurambo w’umugore we awugaramisha ku buriri bararagaho arangije azana umuriro aratwika ahita yiruka asiga inzu yose yafashwe n’umuriro arabura.
Polisi ivuga ko Phoebe Nakyejwe yabanje kugerageza kwirwanaho atarapfa ariko umugabo we yamuvunnye ijosi aricyo cyatumye acika intege umugabo amurusha imbaraga aramwica.
Biravugwa ko umugabo we witwa Haruna Kasaanya ariwe wishe Nakyejwe kuko hafi y’uburiri baragaho polisi yahasanze umukandara wa Haruna bivugwa ko ariwo yakoresheje amuniga yamara kumwica akawibagirirwa aho yiciye umugore we.
Ubu polisi yatangiye umukwabu wo gushaka Haruna Kasaanya kugirango ayifashe kumenya urupfu rw’umugore we.

Ba maneko ba polisi bavuze ko gutwika inzu bashakaga gusiba ibimenyetso bashaka kwitwaza ko Phoebe Nakyejwe yitwikiye mu nzu ariko byagaragaye ko abamwishe bamufungiranye mu nzu kuko urugi rwari rufungiye hanze kandi ntago byashoboka ko umuntu yifungirana ari mu nzu ,urugi rufungiye hanze.
Abaturanye be aho yari atuye muri Kampala ahitwa Masajja batanze amakuru yemeza ko Nakyejwe yishwe n’umugabo we.
Nakyejwe bamutwitse kuva ku birenge kugeza mu gituza aho bari bamworoshe amashuka ariko ijosi n’umutwe ntago byo byahiye aribyo byafashije abaganga mu bitaro bya Mulago bapimye umurambo we bakemeza ko yabanje kwirwanaho ariko akarushwa imbaraga bityo umugabo we akamwiyicira.
Uyu mugore yapfuye amaze kubona Miliyoni 15
Hadijah Namakula ni mushuti wa Nakyejwe yavuze ko yari amaze kubona Miliyoni 15 yari yagurishije ipoloti ye aribyo bivugwa ko umugabo we yashakaga kuzimwambura bakarwana bityo umugabo amurusha imbaraga aramwica.
Hadijah Namakula yavuze ko Nakyejwe yari yarashwanye n’umugabo we ndetse baratandukana ariko umugabo we yumvise ko umugore we yabonye amafaranga ahita atangira kumwinginga ngo basubirane.
Abandi baturanyi ba Nakyejwe bavuze ko babonye umugabo we Haruna yinjira kwa Nakyejwe ninjoro ariko byabatangaje kubona mugitondo cya kare cyane babona umuriro waka kwa Nakyejwe bagiye kureba basanga Nakyejwe yapfuye kandi umugabo we babonye yinjira mu nzu atarimo bityo bivugwa ko ariwe wamwishe yarangiza agatoroka.
Mu bimenyetso polisi ivuga byemeza ko ari Kasaanyi Haruna wamwishe uretse umukandara basanze ikawa zariweho ziri mu matwi ya Nakyejwe aho bizwi ko Kasaanyi ariwe ukunda ikawa cyane.
Telephone n’ishakoshi bya nyakwigendera nabyo byatwawe na Haruna kugirango ahishe ibimenyetso ndetse mu ishakoshi ye bikaba bivugwa ko harimo Miliyoni 11 kuko 4 yari yazishyize muri Business ye ya Saloon.
Abaturage bavuze ko Kasaanya yabanje gutongana na Nakyejwe amushinja kuba yaramutaye agashaka undi mugabo ndetse akaba yakekaga ko n’amafaranga Nakyejwe yari afite yayahawe n’undi mugabo .
Ukuriye ubushakashatsi kubakozi b’ibyaha kuri polisi ya Katwe muri Kampala witwa Cyprian Byamugisha yavuze ko nyuma yo kubona ibimenyetso batanze ikirego kuri Kasaanya ,ubu akaba ashakishwa kugirango ahanwe n’amategeko ndetse avuga ko naho bari bamutegeye mu kuzika umugore we atigeze ahagera kandi na Telephone ze zose yazikuyeho.
Nakyejwe asize abana 3 yabyaye mbere y’uko abana na Kasaanya ,akaba yari atarabyarana na Kasaanya ,akaba yaramaze imyaka 5 atarongera kubyara.
Abaganga bakaba bamaze gupima umurambo bawushyikiriza umuryango we bajya kumushyingura Kuwa gatandatu taliki 11 Kamena 2016.
Muhungu John
2,675 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Leave a reply