umu amakuru- Bamwe mu bayobozi ba Bank nkuru ya Uganda batawe muri yombi ,Museveni arakeka ko umuzigo wazanywe mu modoka yazanye amafaranga kuva aho akorerwa ari imbunda | Umusingi

Bamwe mu bayobozi ba Bank nkuru ya Uganda batawe muri yombi ,Museveni arakeka ko umuzigo wazanywe mu modoka yazanye amafaranga kuva aho akorerwa ari imbunda

Please enter banners and links.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko bamwe mu bayobozi ba Bank nkuru ya Uganda batawe muri yombi nyuma yo kubacyekaho ko bashobora kuba barakoze amafaranga yabo arenze ayo igihugu cyakoresheje.

Ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Perezidansi witwa Lt Col Edith Nakalema niwe wari ukuriye umukwabu wo gufata abakozi ba Bank nkuru ,bakaba baje bagota inyubako ya Bank nkuru maze bamwe barafatwa kugirango basobanure umuzigo wazanywe mu ndege yazanye amafaranga ya Uganda aho akorerwa mu gihugu cy’uBufaransa.

Perezida Museveni yaketse ko uwo muzigo wazanywe mu ndege ushobora kuba urimo imbunda ariko amakuru akaba avuga ko hari bamwe mu bakozi ba Bank nkuru ya Uganda bakoresheje andi mafaranga arenga ayo igihugu cyari cyakoresheje bikaba bivugwa ko bari barengejeho Miliyari 9 maze baziguramo ibintu kugirango nibagera Uganda bazabigurishe babone ayabo bitamenyekanye.

Umukwabu kandi wari urimo ukuriye Chieftaincy of Military Intelligence [CMI], Internal Security Organisation [ISO] na Polisi isanzwe bakaba bafashe Miliyari 60 nk’ikimenyetso ko hari ibindi byinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe ndetse habaho kunyereza imisoro ya Leta.

Umuzigo wanyuze ku kibuga cy’indege kuko indege yazanye amafaranga igeze ku kibuga cy’indege cya Entebbe hanyuma ababyihishe inyuma bari bashatse imodoka ya Bank nkuru ariyo yatwaye uwo muzigo ariko umuzigo uza kuburira mu mugi wa Kampala.

Bamwe mu bakozi ba Bank nkuru bafashwe harimo Dr. Barenzi wari wagiye mu gihugu cy’uBudage ariko amakuru akaba avuga ko atari u Budage ahubwo ari u Bufaransa ariho Uganda ikoreshereza amafaranga igihugu cyose gikoresha.

Nkuko bamwe muri Uganda badutangarije aya makuru baracyadukurikiranira andi makuru kumenya abandi bafashwe ndetse n’ibikoresho bimwe byari muri uwo muzigo ariko abamaze gufatwa bakaba bafungiye ku kicaro gikuru cya CMI kiba ahitwa Mbuya.

Muhungu John-Kampala

3,979 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.