Uganda yazanye Abambasaderi 9 mu guhererekanya umurambo w’umuntu uherutse kuraswa
— May 27, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2019 nibwo Uganda yashyikirije u Rwanda umurambo w’umuturage warwo uherutse kurasirwa mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare witwa Kyerengye John Baptiste.
Mu baje gukurikirana uwo muhango ,Uganda yazanye Abambasaderi 9 ku buryo hari abibaza impamvu yo guhuruza ba Mbasaderi benshi gutyo .
Yapfuye arashwe ubwo we na bagenzi be bo muri Uganda, bambukanaga magendu mu Rwanda, bagashaka kurwanya inzego z’umutekano zari zigerageje kubakumira.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu Murenge wa Tabagwe, Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zahagaritse uwakekwagaho gutwara magendu wari kuri moto yambutse aturutse muri Uganda, anyuze ahantu hatemewe.
Ubwo yahagarikwaga n’abashinzwe umutekano yaranze ahubwo atera amahane, bagenzi be bafite imihoro bagaba igitero ku bashinzwe umutekano b’u Rwanda, ubwo bashakaga gusubira muri Uganda bahunga, inzego z’umutekano zirasamo babiri, umwe w’Umunyarwanda ahita apfa n’Umunya-Uganda aza gupfa nyuma, bagenzi babo babambukana muri Uganda.
Ibihugu byombi u Rwanda na Uganda hashize igihe havugwa umwuka mubi ndetse kugeza ubwo u Rwanda rwafunze imipaka babuza Abanyarwanda kongera gusubira muri icyo gihugu kubera abanyarwanda benshi bafungwaga abandi bakicwa urubozo nta mpamvu ariko ibi Uganda yo ikabihakana ko abafatwa baba banjiye mu buryo butemewe n’amategeko.





Uyu murambo aho kujyanwa aho igikorwa cyabereye, hakozwe ibilometero byinshi ugarurwa mu Rwanda ariko unyujijwe ku rundi ruhande, ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi mu gihe akenshi ihererekanya nk’iri ribera aho igikorwa cyabereye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudien, yabwiye abayobozi bari bahagarariye Uganda bayobowe na Depite Kansiime Caroline uhagarariye Rukiga, ko bashimishijwe no kuba bazanye uyu munyarwanda wapfuye ariko ko hari igikwiye gukorwa.
Yabwiye uruhande rwa Uganda ko buri gihugu gifite amategeko akigenga, kandi ko nta na kimwe gishobora kwemera ko hari abakwambuka umupaka mu buryo butemewe n’amategeko.
6,089 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply