Impamvu Majoro Sankara yahisemo uriya mugabo uzamwunganira mu mategeko yamenyekanye
— May 22, 2019
Please enter banners and links.

Amakuru ya Majoro Calixte Nsabimana Sankara akimara gufatwa abantu bibazaga uzamuburanira ndetse bamwe mu bunganira abantu mu mategeko (Lawyers)ngo bababwira kujya kumwunganira bagatinya.
Kuwa 17 Gicurasi 2019 nibwo urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rwamweretse itangazamakuru ariko ntiyagira icyo avuga ahubwo umunyamategeko uzamwunganira mu rukiko niwe wavugishije itangazamakuru.
Me Nkundabarashe niwe uzaburanira Sankara mu Nkiko ndetse amakuru akaba avuga ko umunsi w’ejo kuwa 23 Gicurasi aribwo azagezwa mu rukiko bwa mbere,yavuze ko Sankara ariwe wamuhisemo kugirango azamwunganire mu mategeko.
Ikinyamakuru Umusingi cyakoze itohoza kugirango kimenye impamvu Majoro Sankara yahisemo uriya mugabo Me Nkundabarashe kugirango azamuburanire mu Nkiko kandi hari abandi banyamategeko bakomeye ndetse nazwi nka Gatera Gashabana n’ab’ndi nka Bandora n’abandi batandukanye.
Ikinyamakuru Umusingi cyashatse abantu bazi Sankara kuva cyera ariko badusaba kudatangaza amazina yabo ndetse n’abiganye nawe muri Kaminuza nkuru y’uRwanda batubwira impamvu Me Nkundabarashe ariwe Sankara yahisemo.
Umwe mu bo twaganiriye nawe utarashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati “Bariya bombi twariganye I Butare muri Kaminuza umwaka wa mbere hanyuma bo (Me Nkundabarashe) na Sankara bajya kwiga mu ishami ry’amategeko (Law) njye njya kwiga Busines Administration .Urumva nk’umuntu biganye mu mategeko wasanga yari amuziho ubuhanga ariyo mpamvu yamuhisemo”.

Nsabimana Calixte Sankara ubwo yerekwaga itangazamakuru

Me Nkundabarashe
Undi nawe yavuze ko nk’umuntu umaze igihe atari mu Rwanda ntago yari gupfa kwizera uwo ariwe wese kuko bamwe n’ubwo bakomeye ariko arabatinya aziko wenda ari ba maneko bityo akumva uwo biganye ariwe umuzamo mbere y’abandi kandi ikizere nicyo cyambere iyo wagiriye umuntu ikizere byose biroroha n’iyo yaba ari umuswa ariko wamwizeye ntacyo biba bitwaye ubwo ariwe yihitiyemo nisawa.
Nkuko Umuvugizi wa RIB Modeste Mbabazi yabivuze umuntu wese uba ari mu bugenzacyaha afite uburenganzira bwo kwanga umwunganizi mu mategeko akavuga we uwo yishakira bakamumuzanira ari nabyo yavuze ko Me Nkundabarashe ari Sankara wamwihitiyemo bityo rero tukaba tubagejejeho impamvu Sankara ariwe yahisemo.
Gatera Stanley
6,142 total views, 1 views today

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
Leave a reply