Uganda yabwiye Abadipolomate ku bibazo by’umutekano byateje umubano mubi hagati yayo n’uRwanda bavugamo Rutagungira na Gatsinzi
— May 17, 2019
Please enter banners and links.

Kuri uyu munsi Kuwa 17 Gicurasi 2019 Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yabwiye Abadipolomate bahagarariye ububanyi n’amahanga mu bihugu byabo ikibazo cya Uganda n’uRwanda.
Sam Kutesa yavuze ko Uganda ishaka ko amakimbirane hagati y’ibihugu byombi arangira umubano mwiza wari usanzwe hagati y’ibihugu byombi bimeze nk’abavandimwe binyuze mu biganiro ariko avuga ko ku kijyanye n’abashaka guhungabanya umutekano ntawe bakwihanganira.
Ubwo yaganiraga n’Abadipolomate yavuze ku kibazo cyo gufunga umupaka wa Gatuna ku itariki 28 Gashyantare 2019 avuga ko ibyo byatunguye Leta ya Uganda ati « Twari tuzi ko u Rwanda ruzatumenyesha mbere ariko twatunguwe no kumva ngo umupaka wa Gatuna wafunzwe ».
U Rwanda rwo rukaba ruvuga ko Abanyarwanda bajya muri Uganda bicwa urubozo bamwe bagakubitwa ,bagafungwa abandi bakaburirwa irengero nkuko na Perezida Kagame yabivuze inshuro nyinshi n’igihe yari mu mwiherero w’abayobozi yabivuzeho cyane.
U Rwanda nanone rwashinjaga Uganda gushyigikira abajya mu mutwe urwanya Leta y’uRwanda wa RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa no guha abantu ubuhungiro bakanjira muri uwo mutwe wa RNC.


Ibi byose Minisitiri Sam Kutesa akaba yabihakanye ahubwo avuga ko abanyarwanda bafashwe babaga bishe amategeko kandi bagezwaga mu nkiko bagahanwa abandi bagasubizwa iwabo mu Rwanda.Yakomeje abwira Abadipolomate ko bamwe mu bafashwe bakoreraga ubutegetsi bw’uRwanda muri Uganda aho yavuze kuri Rene Rutagungira na Fidele Gatsinzi.
Rene Rutagungira Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abayobozi mu mwiherero i Gabiro yavuze ko bamusabye kujya muri RNC ya Gen.Kayumba Nyamwasa arabyanga baramufunga.
Rene Rutagungira akaba yarafatanywe na bamwe mu basirikare bari bungirije Gen.Kale Kayihura wari ukuriye Polisi ya Uganda nawe wakuweho agafungwa ariko nyuma akarekurwa ariko akaba afungishijwe ijisho ndetse yarashinjwaga gufata impunzi z’abanyarwanda zikagarurwa mu Rwanda aho bavuga nk’uwitwa Lt.Mutabazi Joel .
Abanyarwanda bavuzwe muri iyi nama havuzwemo Fidele Gatsinzi wafatiwe i Ntinda muri Kampala ku itariki 7 Ukuboza 2017 akajyanwa kuri CMI i Mbuya aho yafungiwe iminsi 12 nyuma akagarurwa mu Rwanda ariko Gatsinzi icyo gihe yabwiye itangazamakuru ko yari yagiye gusura umwana we wigagayo.
Ku kibazo cyo gufunga umupaka wa Gatuna ukomeje guteza ibibazo by’ubukene no kuzamura ibiciro ku bicuruzwa bimwe na bimwe nk’ubu Toilet paper zaguraga amafaranga 200 ubu ziragura 250,n’ibindi bitandukanye aho usanga bavuga ko ibiciro byazamutse kubera gufunga umupaka wa Gatuna wafunzwe u Rwanda ruvuga ko ari ukubera iyubakwa rya one stop boarder post.
Sam Kutesa yavuze ko yagiranye ibiganiro kenshi na mugenzi we w ‘uRwanda Minister Dr.Richard Sezibera ndetse amaze kuza mu Rwanda inshuro nyinshi agamije kugirango ibibazo biri hagati y’ibihugu bikemuke.
Abantu benshi n’ibihugu bitandukanye byakomeje kugaragaza ko gufunga umupaka atari byiza kubera ko bibangamira ubuzima bw’abaturage ,urugero abanyeshuri bamwe bigaga muri Uganda babujijwe gusubirayo ,ubuhahirane bwarahagaze n’ibindi bitandukanye.
Minisitiri Kutesa akaba yasabye Abadipolomate kubatembereza bakajya gusura umupaka wa Gatuna kugirango abereke ko ku ruhande rwa Uganda nta kibazo bafitanye n’abanyarwanda binjira muri Uganda mu buryo bwemewe n’amategeko avuga ko kubera mu bihe byashize Uganda yagize ikibazo cy’ibyihebe byagiye byinjira mu gihugu bikica abantu ariyo mpamvu yavuze ko ku bijyanye n’umutekano babihagurukiye cyane.
Kutesa yagize ati « Abanyarwanda nta kibazo tubafiteho kimwe n’abandi bose baza muri Uganda ariko abazinjira mu buryo bunyuranije n’amategeko bazajya bafatwa babihanirwe ».
Muhungu John –Kampala
4,064 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply