Barcelona ikomeje gusahura ikipe ya Liverpool ubu irashaka Coutinho
— June 6, 2016
Please enter banners and links.

Ikipe ya Barcelona ikomeje gusahura abakinnyi ikipe ya Liverpool ubu ikaba ishaka Philippe Coutinho nyuma yo gutwara rutahizamu ku isi Luis Suarez .
Uyu mukinnyi niwe wari ufashe ikipe ya Liverpool ariko ubu akaba ashakishwa n’amakipe menshi kuko n’umukinnyi buri kipe yifuza bityo PSG na Barcelona zikaba arizo zashyizemo imbaraga zishaka kugura uyu mukinnyi.
Barcelona yamugeretse Miliyoni 45 z’Ama Pound ikaba ishaka uzajya akinana na Inesta kuko nta wundi bafite wahakina Inesta aramutse avunitse kandi bakaba bashaka gutwara ibikombe byose sezo itaha.
Ikinyamakuru The Daily Mail cyanditse kivuga ko nubwo Barcelona imushaka ishobora kutamujyana kubera hari amafaranga amakipe aba atemerewe kurenza kandi Barcelona iramutse imuguze yaba iyarengeje igafatirwa ibihano bityo amahirwe akaba ari aya PSG yo mu Bufaransa.


Umukinnyi Neymar akaba aherutse gutangaza ko yifuza kuzakinana na mugenzi we Philippe Coutinho mu ikipe imwe n’ubwo bakinana mu ikipe y’igihugu ariko ubwo yashatse kuvuga muri Barcelona.
N’ubwo bitoroshye Liverpool kurekura uyu mukinnyi wayo kubera umutoza Klopp arimo kubaka iyi kipe kugirango isubire mu bihe byayo byo gutwara ibikombe bitandukanye.
Uyu mutoza akaba avuga ko ikipe ya Liverpool Fc umwaka utaha azatwara ibikombe 2 cyangwa bitatu .
Gusa bamwe mu bafana b’ikipe ya Liverpool iyi yaba ari inkuru y’incamugongo uyu mukinnyi bakunda cyane aramutse agiye.
Muhungu John
3,326 total views, 1 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Mukakarangwa Francisca na Batamuriza Esther baratabaza Perezida Kagame, Ya mitego Bamporiki yavuze igeze muri RCA aho umuyobozi wayo yateze abantu 12 ashaka ko bajya Mageragere gufungwa barengana.
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Biravugwa ko bamwe mu banyarwanda bari barashoye imari muri Uganda byabakomeranye bagiye kujyanwa mu Nkiko kubera imitungo
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply