umu amakuru- Sunny wavugaga ko atazi ikinyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Molodie “Kungola” ifite amashusho adasanzwe(Vidio) | Umusingi

Sunny wavugaga ko atazi ikinyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo yakoranye na Bruce Molodie “Kungola” ifite amashusho adasanzwe(Vidio)

Please enter banners and links.

Umuhanzikazi w’Umunyarwanda Sunny usanzwe uba mu gihugu cya Thailand yashyize hanze amashusho y’indirimbo “Kungola” yakoranye na Bruce Melody agaragaramo abakobwa bambaye amakariso banazunguza ibibuno mu buryo butangaje.

Aya mashusho yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Mata 2019.

Uyu muhanzikazi Ingabire Sunlight Dorcasie wamamaye mu bitangazamakuru no kumbugankoranyambaga ku izina rya Sunny ntabwo yari asanzwe azwi mu ruhando rw’umuziki Nyarwanda uretse ko hari amakuru avuga ko yari asanzwe akorera umuziki mu gihugu cya Thailand akunze kubamo igihe kirekire.

Uyu mukobwa yamenyekanye cyane kuva mu mpera za 2018 no mu ntangiro za 2019, aho yamamaye bikomotse ku magambo yatangaje avuga ko atibuka Ikinyarwanda nyuma y’imyaka ibiri yari amaze muri Thailand.

Uyu mukobwa yongeye kumvikana anavugisha benshi bikomotse kukutumvikana guherutse kugaragara hagati ye na Bruce Melody bapfa indirimbo bise ‘Kungola’ yamwishyuyeho miliyoni 15 Frw kugira ngo bakorane amashusho yayo akamara amezi atanu atarajya hanze ndetse bikavugwa ko byatumye yahukana n’umugabo .

Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa yumvikanamo aririmba igihe kingana n’amasegonda 35 gusa ari nabyo byatunguye abakunzi ba muzika batari bake bahise bifuza kubona amashusho yayo, yamaze gushyirwa aho buri wese yayabona.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na Nameless Campos wari uyamaranye amezi ane.Bamwe mu bamaze kureba amashusho yiyi ndirimbo bavuga ko ari amashusho meza ariko bagaragaza ko Sunny ashobora kuzaba umuhanzi mwiza abonye manager mwiza kuko aririmba amasogonda macye cyane bidasanzwe ku bahanzi.

‘[Umwe mu bakunzi ba muzika nyarwanda utifuje gutangaza amazina ye yagize ati “Ese burya wa mukobwa wadusekeje yivugisha ikinyarwanda gipfuye ngo yarakibagiwe nyuma y’imyaka 2 gusa yari amaze atari mu Rwanda n’umuhanzi?ko numvise ikinyarwanda ikizi neza aka kanya arakibutse?”.

Noella

6,419 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.