Nyamirambo: Abakobwa bivugwa ko babana bahuje ibitsina barwanye bapfa gucana inyuma
— April 22, 2019
Please enter banners and links.

Abakobwa babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bivugwa ko babana bahuje ibitsina (lesbians), barwanye bapfa ko hari umwe muri bo waciye inyuma mugenzi we.
Ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 21 Mata 2019, ubwo bari bavuye mu kabari kari hafi y’ahitwa kuri Cosmos, nibwo barwanye.
Abari muri ako kabari bavuga ko intandaro yo kurwana kw’aba bakobwa babiri ari ubutumwa bugufi ufatwa nk’umugabo yabonye muri telefone ya mugenzi we bw’uwamwandikiye amubwira ko amukunda.
Ibi byatumye afuha atangira kumubaza imyirondoro y’uwamwandikiye, undi yanze kuyimubwira bahita bafatana mu mashati bararwana ndetse banaterana amacupa.
Umusore ucuruza udukingirizo hanze y’utubyiniro dutandukanye mu masaha y’ijoro, Byiringiro Olivier, yabwiye IGIHE ko aba bakobwa bakimara kubona ko abantu benshi bahuruye bahise batega moto bahunga kugira ngo abanyerondo batabata muri yombi.
Yagize ati “Byatangiye nyine umukobwa w’umugabo ari kubaza mugenzi we amazina y’uwamwandikiye ko amukunda n’aho aherereye, undi akamubwira ko nawe atamuzi nibwo yamusabye ko amuhamagara yanze amukubita urushyi ku matama barafatana bararwana.”
Yakomeje agira ati “Abantu bakibakiza bahise batangira no guterana amacupa noneho bumvise ko umwe mu bari barimo kunywera muri ako kabari ahamagaye imodoka y’irondo nibwo bahise biruka batega moto baragenda.”
Yongeyeho ko n’ubwo butumwa bapfaga uwari wabwohereje nawe ari umukobwa mugenzi wabo.
Imodoka y’abanyerondo yaraje irababura ihita igenda na nyir’akabari asigare yimyiza imoso nyuma y’uko bagiye batamwishyuye ibyo bari banyweye n’amacupa bamennye.
Twagerageje kuvugisha nyiri akabari ku byahabereye avuga ko ntacyo yatangaza kuko adashaka ko akabari ke kavugwaho inkuru nk’izi.

Abakobwa bivugwa ko bakundana bahuje ibitsina
Source/igihe.com
4,270 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply