Umuhanzi Danny Vumbi yahaye inzu na moto Ndahimana wamenyekanye kubera gusezerana yambaye–AMAFOTO
— April 15, 2019
Please enter banners and links.

Umuhanzi Danny Vumbi umaze kumenyekana cyane kubera ibihangano bye afatanije n’abagenzi be bahaye inkunga bakusanyije umugabo wasezeranye yambaye kamambiri .
Mu Ukuboza 2018 ni bwo inkuru y’uko hari umugabo wasezeranye yambaye kamambiri yasakaye ku mbuga nkoranyambaga.
Iyi nkuru Danny Vumbi akiyobona yagize igitekerezo cyo gufasha uyu mugabo. Nyuma y’ibitekerezo binyuranye yagize, yiyemeje gushyira hamwe inshuti ze n’abamukurikira bagafasha uyu mugabo.
Ku wa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018, ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda hakwirakwiye amafoto ya Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 wari ufashe ku ibendera ry’igihugu azamuye ukuboko kw’iburyo, asezerana mu mategeko n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33. Aba batuye mu kagali ka Kinini, Umudugudu wa Gatare murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.


Inzu baguriye Ndahimana

Danny Vumbi aganira n’abaturage

Aha ni naho Danny Vumbi yamusuye kuri iki Cyumweru tariki 14 Mata 2019 aho yari agiye kumushyikiriza inkunga yamukusanyirije ihwanye n’amafaranga miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Aya mafaranga bakimara kuyakusanya batekereje uko baremera Nahimana, aha bakaba baramuguriye inzu ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700. Nyuma y’iyi nzu kuri ubu imwinjiriza buri kwezi cyane ko hari abayikodesha banamuguriye moto nshya ifite n’ibyangombwa igiye kujya imufasha kubona amafaranga ya buri munsi.
Ubwo Danny Vumbi n’abo bafatanyije basuraga Ndahimana Narcisse wari watumiye abaturanyi banasangiye barishimana bamushyikiriza moto ye nshya ndetse banasura inzu bari bamaze iminsi baramuguriye. Byari ibyishimo ku muryango wa Ndahimana ndetse n’abaturanyi be bari bishimiye iki gikorwa.
Ubukwe bwa Ndahimana Narcisse w’imyaka 42 n’umugore we Mutuyemariya Consilie w’imyaka 33 bwabaye ku wa 29 Ugushyingo 2018 mu murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga. Icyatunguye benshi ni uburyo uyu mugabo yari yiyambariye biciriritse, inkweto zisanzwe zambarwa n’abagiye mu bwiyuhagiriro zizwi nka kambambili n’ishati y’amaboko magufi, ubundi ashyiraho karuvati.
Inkuru ya Ndahimana yahise ijya mu bitangazamakuru bitandukanye maze abantu batandukanye batangira muha ubufasha butandukanye ndetse abandi baba muri Amerika .
5,622 total views, 3 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply