Urutonde rw’abakina politike y’ikinyoma .
— June 3, 2016
Please enter banners and links.

Mu Rwanda hari abanyapolitike benshi abandi bahisemo kujya kuyikinira hanze ariko bamwe bakina politike y’ibinyoma.
Ikinyamakuru Umusingi Kuwa 3 Kamena 2016 cyakoze isesengura ku banyapolitike bakora politike y’ibinyoma kugirango amazina yabo amenyekane cyane.
Ku ikubitiro haza uwitwa Twagiramungu Faustin ,uyu mugabo ugeze muzabukuru avuga ko aza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko isesengura rigaragaza ko arimo kwibeshya kuko imyaka afite ntiyamwemerera kuyobora u Rwanda.
Icya 2 Twagiramungu wabayeho Minisitiri w’Intebe mu Rwanda Intambara ikirangira 1994 kugeza 1995 ubwo yahungaga igihugu ,imyaka amaze hanze y’igihugu ntiyamenya aho ahera niyo igihugu bakimuhera ubusa ntiyagishobora.

Twagiramungu kuri iyi myaka ye ntiyayobora u Rwanda
Indi mpamvu Twagiramungu politike ye ari ikinyoma ni uko azi neza ko mu Rwanda hari itegeko rivuga ko uwemerewe kwiyamamariza kuyobora u Rwanda agomba kuba amaze imyaka 3 ari mu gihugu kandi we avuga ko azaza kwiyamamaza kuba umukuru w’igihugu.
Impamvu ya 4 ni uko Twagiramungu adafite icyo yabwira Abanyarwanda kugirango bazamutore aramutse yiyamamaje nkuko abivuga ko aziyamamaza kuko intumbere y’iterambere bamaze kugeraho Twagiramungu ntago ayizi ,bisaba kuzana igishya yagikurahe?.
Undi ukora politike y’ikinyoma ni Gen.Kayumba Nyamwasa wahunze igihugu ubu akaba yaratangije Ishyaka ryitwa RNC ariko uyu mugabo iyo avuga wumva avugana amaganya nkaho ntacyo yizeye bityo rero abantu bakumva ntacyo yabagezaho.
Undi ufite politike y’ikinyoma gikomeye ni uwitwa Anastase Gasana wabayeho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga igihe kirekire mu Rwanda akaba na Ambasaderi muri America I Washington usigaye ufite ingengabitekerezo y’amoko ,icyo kintu kirakomeye cyane kumva umuntu ufite iyo myumvire akumva ko yaza kuyobora u Rwanda.
Ikindi abeshya muri politike ye ni uko avuga ko afite igisirikare cyitwa Imvejuru ariko igisirikare gishingiye ku ngengabitekerezo ntacyo cyakora ni nkuko wumva Gen.Kabarebe avuga ati FDRL nta minota 5 yamara kubutaka bw’uRwanda nizo ngabo za Gasana ntacyo zakora cyeretse bashaka kwiyahura.
Undi wa 3 ni Rusesabagina Paul ,uyu yitwaje film kugirango izina rye rimenyekane ndetse akundwe cyane azahere aho yiyamamaza kuyobora u Rwanda ariko ntibyamuhiriye kuko yahise atahurwa umugambi we.
Ingabire Victoire nawe baramushutse ko ubwo ari umugore aza mu Rwanda akavuga ibyo yishakiye ,agakora ibyo yishakiye ntibyatinze aba arafashwe kubera kutamenya icyerekezo u Rwanda rurimo ajyanwa muri gereza kubera ibyaha ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
Uwo nawe politike ye yari iyi kinyoma kuko iyo iba ukuri ntago aba afunzwe .
Undi ni Me Ntaganda Bernald watangije Ishyaka rya PS Imberakuri ,rikagera aho ricikamo ibice 2 arebera kimwe kigatwarwa na Mukabunani Christine ,icyo yasigaranye nacyo baramufunga ,aho afunguriwe ntiyemerewe kugira Ishyaka ayobora kuko itegeko rigenga Amashyaka ntiryemerera umuntu wafunzwe igihe kirenze imyaka 3 kuyobora Ishyaka kandi yarayirengeje .
Uretse nibyo Ishyaka PS Imberakuri igice yari yarasigaranye baherutse kumwirukanamo kubera impamvu zitandukanye zirimo imyitwarire ye mibi.
Rwego Tony
2,940 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply