Nyabihu: 16 bafunzwe baregwa gutema bikomeye inka 11
— March 25, 2019
Please enter banners and links.

Abantu 16 bakurikiranyweho gutema inka z’umuturage ziba ahegreye ishyamba rya Gishwati mu mudugudu wa Gakamba akagari ka Mulinga ku mpamvu zitaramenyekana. Umwe mu babonye izi nka avug ako icyenda (9) muri zo zatemwe bikomeye ku buryo zishobora gupfa. Kugeza ubu nta mpamvu iramenyekana yateye abantu gutema izi nka muri ubu buryo.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Antoinette Mukandayisenga yabwiye Umuseke ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru aho batemye inka 11 z’uwitwa Ndabarinze bazisanze aho ziri.
Mukandayisenga avuga ko Ndabarinze Kabera yari yasize inka ze muri icyo gikumba kiri muri Gishwati arataha ariko mu gitondo cya none agarutse kureba uko zaramutse asanga zatewe bikomeye.
Amafoto y’izo nka yerekana ko zatemwe bikomeye, umwe mu bazibonye yabwiye Umuseke ko ikenda muri zo zishobora gupfa kubera uburyo zatemwe.
Mu myaka ishize mu bihe byegereza cyangwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi hagiye haba ibikorwa nk’ibi byo gutema inka z’abarokotse, hamwe na hamwe bagasanga bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w’Akarere avuga ko Ndabarinze ari umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko kugeza ubu atakwmeza cyangwa ngo ahakane niba ibyakorewe inka ze bifite aho bihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Batemye inka 11 z’umuturage aje kuzireba mu gitondo asanga ziri hasi


Ati “Ntiharamenyekana impamvu yateye abantu gutema izi nka. Byose biracyari mu iperereza.”
Ubu ngo ubuyobozi bw’ibanze, Police n’ingabo bagiye gukoresha inama abaturage b’aka gace kubera ibi byabaye. Naho aba 16 bakekwaho uruhare mu gutema izi nka bafungiye kuri station ya Police ya Jomba.
Source:Umuseke.rw
4,909 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply