umu amakuru- Umugore wa Bebe Cool yasabye abamugereranya n’umugore wa Bobi Wine ko ntaho bahuriye we ari Umwamikazi ariko bamucyurira kurya umusoro | Umusingi

Umugore wa Bebe Cool yasabye abamugereranya n’umugore wa Bobi Wine ko ntaho bahuriye we ari Umwamikazi ariko bamucyurira kurya umusoro

Please enter banners and links.

Umugore wa Bebe Cool uzwi nka Zuena yabwiye abantu kurekeraho kumugereranya n’umugore wa Bobi Wine witwa Barbie Itungo ko we amurenze ari Umwamikazi (Queen).

Aba bagore bombi cyera bari inshuti ariko kubera amakimbirane y’abagabo babo bahora bahanganye byatumye n’abagore umubano wabo ucikamo kabiri nabo batangira guterana amagambo.

Zuena akomoka muri Busoga mu gihe Barbie Itungo afitemo amaraso y’Abanyarwanda n’Abanyankore byumvikane ko Barbie amuruta ubwiza n’ubwo aho buri umwe akomoka bitakagize icyo bivuze kubwiza ariko mu by’ukuri Barbie aruta Zuena nkuko umwe mu bafana ba Zuena yabyanditse ku rubuga rwa Zuena.

Barbie Itungo umugore wa Bobi Wine ibumoso na Zuena umugore wa Bebe Cool

Barbie

Bobi Wine n’umugore we Barbie Itungo

Ibi byabaye nyuma ya Zuena gutangaza ubucuruzi bwe bwa Cakes n’imitako akorera abantu bafite ubukwe n’ibindi biroro bikenera imitako aho yabinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook arangira abantu aho bashobora kumusanga.

Yabwiye abantu ati murekeraho kungereranya na Barbie kuko njye ndi Umwamikazi kandi Imana twese yaturemye buri umwe ukwe .

Bebe Cool n’umugore we Zuena

Zuena yakomeje avuga ati icyampa twese tukajya tubona ibintu kimwe cyangwa tukabisobanukirwa kimwe akaba yabivuze nyuma y’umufana wari wanditse ko ayo mafaranga akoresha mu bucuruzi bwe ari imisoro y’abaturage akoresha kuko bamaze kumenya ko ari amafaranga Perezida Museveni aha umugabo we Bebe Cool ugerageza kuvugira Museveni arwanya Bobi Wine akunzwe n’abantu benshi bibumbiye muri People Power ndetse ushaka gukuraho Museveni ku butegetsi mu matora ya 2021.

Ariko umugore wa Bobi Wine uzwiho ubuhanga n’ubwenge bwinshi ntago apfa kuvuga abanza kwitonda agatekereza ku cyo agiye kuvugaho akaba ataragira icyo avuga kuri Zuena watangiye kumwataka.

6,391 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.