Gitifu Ntirenganya Gervais wahoze ayobora umurenge wa Rukara aravugwaho kunyereza ifumbire n’amatungo byabaturage.
— June 1, 2016
Please enter banners and links.

Gitifu Ntirenganya Gervaiswayoboraga Umurenge wa Rukara mu Karere ka Kayonza arashibjwa n’umuturage witwa Byikwaso aho agira ati “ubu ngiye gusubira kuri Polisi ntange ikindi kirego kuko uriya mugabo wari Gitifu wa Rukara Ntirenganya hari imifuka 3 y’ifumbire yari yagenewe abaturage ariko yarayinyereje mu izina ryanjye kandi ntayo natwaye none batangiye kuyimbaza”.
Ni mu cyumweru gishize ubwo yabitangarije Ikinyamakuru Umusingi ko agiye kongera guhagurukira ikibazo afitanye na Ntirenganya kuko bari barigeze kureganaho ndetse akaba yaratweretse impapuro za polisi ariko akavuga ko yasiragijwe ageze aho araruha abivaho ariko ubu aho bigeze ati bigomba gukemuka.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije uyu Gitifu Ntirenganya Garvais ubu wahinduwe akajyanwa ahandi icyo avuga ku kibazo cy’ifumbire yajyanye mu izina rya Byikwaso ndetse n’icyo avuga kuba bagiye kumurega maze agira ati “uwo mugabo yaransebeje bihagije ahubwo nanjye ngiye kumurega kuko ibyo avuga byose arambeshyera uretse ibigori avuga ngo nagurishije kandi twari twarafatanije kubihingisha ntago yari gusarura ngo abitware byose kandi twarafatanije”.
Byikwaso kandi yabwiye Ikinyamakuru Umusingi ko uyu Ntirenganya hari n’ibikoresho byasigaye ubwo bubakaga urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye akemeza ko babitwaye mu modoka ya Byikwaso ariko Gervais akabihakana byose.
Andi makuru ni uko bivugwa ko hari Ingurube ,Inkoko byabaga bigenewe abaturage na World Vission agakorana n’uwari uyihagarariye witwa Ruganze ,ubu Ruganzu akaba yarirukanywe ku kazi undi nawe bamuhindurira Umurenge kandi naho yavuye muri Kabarondo naho yahavuye agiranye ibibazo n’abapolisi.
Ikinyamakuru Umusingi cyabajije umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba IP Kayigi Emmanuel niba ikibazo cy’umuturage witwa Byikwaso utuye I Rukara yaregaga Gitifu wa Rukara Ntirenganya Gervais maze avuga ko icyo kibazo atakizi.
IP Kayigi Emmanuel yagize ati “icyo kibazo sinkizi ahubwo uwo muturage yaza tukamugira inama ndetse uwo gitifu byaba ngombwa agakurikiranwa”.
Ikibazo cy’abayobozi bamwe na bamwe bamara gukora amakosa mu kazi ndetse n’ibyaha bitandukanye aho kubahana bakabimurira ahandi naho bagerayo bikaba uko bakimurwa abaturage babona ari uburyo bwo gushyigikira ibyaha n’umuco wo kudahana.
Gatera Stanley
3,408 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply