Impanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yerekezaga i Nairobi yahitanye abantu 157 barimo umunyarwanda
— March 11, 2019
Please enter banners and links.

Indege ya Ethiopian Airlines yavaga mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia igana i Nairobi muri Kenya, yakoze impanuka kuri iki cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019 ihitana abantu 157 bose bari bayirimo harimo n’Umunyarwanda umwe.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Ethiopian Airlines yavuze ko iyi mpanuka yabaye ku rugendo ET 302/10 March, indege yari igeze mu gace ka Bishoftu (Debre Zeit).
Rikomeza rigira riti “Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yahagurutse 08:38 mu gitondo i Addis Ababa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bole, ibura mu ikoranabuhanga 08:44.”
Cyakomeje kiti “Abakozi ba Ethiopian Airlines baroherezwa aho impanuka yabereye kandi turakora ibishoboka byose mu gufasha ibikorwa by’ubutabazi bwihuse. Iyi ndege yari irimo abagezi 149 n’abakozi bayo 8,”


Mu itangazo ryakurikiyeho, Ethiopian Airlines yavuze ko “Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines uri aho impanuka yabereye, ababajwe no gutangaza ko nta n’umwe warokotse.”
Abayobozi batandukanye bahise bihanganisha abagizweho ingaruka n’iyi mpanuka nubwo hataratangazwa icyayiteye.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yagize ati “Ku ruhande rwa leta n’abaturage ba Ethiopia, ndakomeza imiryango y’ababuze ababo n’abo bakundaga baguye mu ndege ya Ethiopian Airlines Boeing 737 yagombaga kujya i Nairobi muri iki gitondo.”
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko yababajwe n’impanuka y’indege itwara abagenzi ya Ethiopian Airlines, yabaye nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse igana muri Kenya.
Ati “Nifatanyije n’imiryango n’inshuti z’abari bayirimo.”
Iki kigo cyemeje ko mu bari bayirimo nta warokotse, uko bose baturukaga mu bihugu 33 bitandukanye.
Izi ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max-8 ni nshya kuko zatangiye gucuruzwa mu 2016, zigatangira gukoreshwa mu ngendo za Ethiopian Airlines muri Nyakanga umwaka ushize.
Indi mpanuka ikomeye yaherukaga gushegesha iki kigo cy’indege yabaye mu Ugushyingo 1996 ubwo moteri imwe yahagararaga indege irimo kugerageza kugwa, bigatuma ikora impanuka yahitanye abagenzi 123 mu 175 bari bayirimo.
5,167 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply