U Rwanda rwavuze ku kibazo cyo kubuza amakamyo ya Uganda kwnjira ku mupaka wa Gatuna,Ese ni wa mwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi?
— February 28, 2019
Please enter banners and links.

Uyu munsi Kuwa kane tariki 28 Gashyantare 2019 hiwe amakuru avuga ko imodoka nini cyangwa amakamyo yikoreye ibicuruzwa aturuka muri Uganda yangiwe kwinjira mu Rwanda anyuze ku mupaka wa Gatuna.
Hashize iminsi havugwa umwuka mubi mu mubano w’ibihugu byombi u Rwanda na Uganda bamwe bakaba bahuza iki kibazo n’uwo mwuka mubi ariko ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kikaba cyasohoye itangaza rivuga impamvu amakamyo yikoreye ibyambukiranya imipaka akoresha umupaka wa Gatuna ko yajya anyura Kagitumba cyangwa Mirama Hills kubera ko harimo kubakwa ibiro bya Gasutamo ihuriweho na one stop Centre.

Amakamyo ku mupaka wa Gatuna

Umuvugizi wa Leta ya Uganda Ofwono Opondo nkuko ikinyamakuru cyo muri Uganda chimpreports dukesha iyi nkuru kibivuga ko yavuze ko Polisi y’uRwanda yabujije amakamyo aturuka muri Uganda yikoreye ibyambukiranya imipaka kambuka umupaka wa Gatuna kandi ngo RRA itabizi.
Ofwono Opondo yakomeje avuga ko ngo ntago azi ikibazo niba koko kubuza amakamyo kwinjira ku mu paka wa Gatuna hari ikindi kibyihishe inyuma ngo kuko n’abanyeshuri bigaga muri Uganda babujijwe kujya kwiga muri Uganda ati “Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga Kuteesa arimo kubikurikirana kugirango hamenyekane impamvu amakamyo atinjirira Gatuna”.

Mu itangazo ryasinyweho na Komiseri mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe umusoro n’amahoro Bizimana RuganintwaliPascal iryo tangazo rivuga ko kubaka ibiro bya Gasutamo nibirangira abantu bazamenyeshwa itariki yo kongera gukoresha umupaka wa Gatuna.
5,581 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply