Museveni yasubijeyo abahoze muri M23 muri Congo kubera inyungu afite kurusha abandi ba Perezida,Col.Makenga yagiye cyera
— February 27, 2019
Please enter banners and links.

Abahoze mu mutwe wa M23 bagera 70 bari barahungiye muri Uganda kubera impamvu za Politike, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019 basubiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuhango wo guherekeza aba bantu bari bamaze imyaka isaga itanu mu buhungiro witabiriwe n’abayobozi barimo Ambasaderi wa RDC muri Uganda, Jean Pierre Massala na Ambasaderi wa Uganda mu Nama Mpuzamahanga y’ibihugu byo mu biyaga bigari, Robert Masolo.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, ubwo bari ku kibuga cy’indege cya Entebbe, Mosolo yavuze ko batashye nyuma y’igihe babikangurirwa berekwa ko batazaba mu buhungiro ubuziraherezo.
Ku ruhande rwe Ambasaderi , Jean Pierre Massala yavuze ko nubwo habaye ubu bukangurambaga, nta n’umwe wigeze ahatirwa gutaha kuko bose babikoze ku bushake.
Mu mwaka wa 2012 abarwanyi n’abandi babarizwaga mu mutwe wa M23 basaga 1000 batangiye guhungira muri Uganda nyuma yo gutsindwa n’ingabo za RDC zifatanyije n’iz’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri iki gihugu.

Hano barimo kurira indege basubizwa iwabo muri Congo
Bamwe bagiye bataha mu ibanga, abandi bagashyikirizwa guverinoma ya RDC, ku buryo ubu inkambi ya Bihanga babagamo isigayemo abagera kuri 200 gusa.
Mu kwezi gushize abayobozi muri RDC batangaje ko abarwanyi bagera kuri 600 barwaniraga mu bice bitandukanye birimo na Kasai ahaguye abantu benshi, bemeye gushyira intwaro hasi nk’ikimenyetso cy’uko bashyigikiye Perezida Félix Tshisekedi uherutse gutorwa.
Mu basubijwe muri Uganda Col.Makenga n’abandi basirikare bari bakomeye muri M23 batari mu basubijwe muri Congo kubera ko Col.Makenga yari yarasubiye muri Congo atorotse mu nkambi bari bacumbitsemo muri Uganda.
Amakuru atugeraho aturuka mu bantu bizewe tutavuga amazina yabo nkuko babidusabye avuga ko Perezida Museveni wa Uganda ariwe ufite imbaraga nyinshi muri Congo kuko ari we watumye Perezida mushya wa Congo Félix Tshisekedi wasimbuye Kabila Joseph ari nayo mpamvu bari barahungiye muri Uganda kuko Museveni yari yaramaze kubemerera ko nta kibazo bazagira bityo bajyayo none akaba yabwiye mushuti we Félix Tshisekedi ati aba bantu nta kibazo bateje basubize iwabo.
Hari bamwe mu baperezida b’Ibihugu batashakaga Félix Tshisekedi ko aba Perezida ariko Museveni na Uhuru Kinyatta wa Kenya nibo bafashe iya mbere mu kumushyigikira ngirango hari ababonye Félix Tshisekedi ari kumwe na Mumseveni mbere yo gutorwa ndetse anongera kugaragara ari kumwe na Uhuru Perezida wa Kenya bikaba bivugwa ko abazungu banyuze muri abo ba Perezida 2 babemeza buryo ki bagomba gushyigikira Félix Tshisekedi akaba Perezida wa Congo.
4,431 total views, 5 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply