Kigali: Umunyamakuru w’imikino yasabiwe gufungwa burundu
— February 25, 2019
Please enter banners and links.

Umunyamakuru w’imikino Kwizera Elie uzwi kandi ku izina rya Fatty umaze amezi aburana afunze, uyu munsi Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu ku cyaha bumushinja cyo gusambanya umwana utagejeje ku myaka y’ubukure. Urubanza rwe rwapfundikiwe none. Kwizera azwi ku maradiyo anyuranye no kuri televiziyo ya Royal TV na Authentic Radio mu biganiro by’imikino, yatawe muri yombi muri Kanama umwaka ushize.
None, yari yaje kuburana mu rwisumbuye rwa Nyarugenge ari kumwe n’umwunganizi we, uyu munyamakuru ubu araburana n’Ubushinjacyaha kuko umwana w’imyaka 16 ashinjwa gusambanya bivugwa ko nyuma yabwo yabuze.
Yatangiye kuburana mu mizi mu Ukuboza umwaka ushize, rwimurirwa kuri uyu wa mbere aho rwatangiye kuburanishwa ahagana saa sita z’amanywa.
Babanje kureba niba uvugwa ari we wasambanyijwe, uruhande rw’uregwa ruvuga ko umwirondoro utangwa n’Ubushinjacyaha atari wo utangwa n’umushinga w’indangamuntu (uvuga ko yavutse 2003), bityo uregwa aregwa umuntu utabaho, wa baringa.
Haburanywe kandi ku gihe (amasaha) igikorwa cyabereye, uregwa akavuga ko amasaha ubushinjacyaha buvuga icyo gihe we yari akiri kukazi.
Humviswe kandi umutangabuhamya wabajijwe ibibazo binyuranye ku habereye icyaha n’igihe byakorewe.
Mu iburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo muri Nzeri ishize Ubushinjacyaha bwari bufite ibimenyetso bya muganga ko uyu mukobwa yasambanyijwe. Kandi yari yaraye kuri uyu munyamakuru.

Kwizera we icyo gihe yaburanye avuga ko umwana yaraye mu ruganiriro naho we akarara mu cyumba. Ni ko gukatirwa gufungwa by’agateganyo.
Uyu mwana bivugwa ko nyuma yahise abura, yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruturanye n’aho uyu munyamakuru aba.
Nyuma y’iburanisha ry’uyu munsi Urukiko rwahaye impande zombi ijambo.
Kwizera Elie alias Fatty avuga ko umwana bamushinja gusambanya ari baringa atabayeho kandi ko atakora ibintu binyuranye n’ibyo abanyamakuru bakora byo gukangurira abantu kwirinda gusambanya abana. Bityo atasubira inyuma ngo abikore.
Asaba urukiko kudaha agaciro ibyifuzo by’Ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye gufungwa burundu bushingiye ku bimenyetso byagaragajwe mu maburanisha y’uru rubanza buvuga ko bihamya icyaha Kwizera.
Mu itegeko rya 2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 133 isobanura icyaha cyo gusambanya umwana (-18) ikanateganya ko uhamwe na cyo “ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25”.
Iyi ngingo inasobanura ko gusambanya umwana utarengeje imyaka 14, gusambanya umwana bikamutera indwara idakira cyangwa ubumuga, gusambanya umwana ukabana nawe nk’umugabo n’umugore ibi bihanishwa gufungwa burundu.
Urukiko uyu munsi rwapfundikiye urubanza ruregwamo uyu munyamakuru w’imikino Kwizera Elie, ruzasomwwa tariki 14 Werurwe 2019.
Source:Umuseke
3,254 total views, 3 views today

Misiyo rukokoma yo kwica Perezida Museveni no kuroga abayobozi bakomeye muri Leta (Vidiyo)
INKUBIRI Y’IMYIGARAGAMBYO Y’ABATAVUGARUMWE NA LETA Y’URWANDA IKOMEJE GUFATA INDI NTERA
Kuki Perezida Kahame akivuga kuri Gen Kayumba Nyamwasa nyuma y’imyaka 16 yarahunze Igihugu?(Reba Video)
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi YAGO wahungiye muri Uganda yasabye imbabazi umuvugizi wa RIB
Umukozi wa ABASIRWA INNOC Bahati afatanije na Visi Perezida Muhizi barashaka kwiba Ishyirahamwe, Ibikoresho byo byamaze kwibwa(RIB) Nitabare
Umunyamakuru wahindutse Umunyapolitike Fidèle Gakire yahishuye uko yahuye na Thomas Nahimana
Barindwi barimo Gitifu w’Akarere batawe muri yombi bashinjwa kunyereza ibya rubanda
Urukiko rwategetse ko Umunyamakuru Manirakiza Théogène nyiri Ukwezi TV afungwa by’agateganyo
Akarengane n’ubwambuzi :Mu Rwanda hari abasigaye basuzugura ibyemezo by’Inkiko z’Abunzi kandi bemewe ?Bank yitwa UMURIMO FINANCE Ltd kuki isuzugura Inkiko na RIB irebera?
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Leave a reply