Umugore yagiye gukodesha abatemaho ukuguru kw’umugabo we ataziko ari abapolisi
— February 13, 2019
Please enter banners and links.

POLIISI ya Bulaga ku muhanda ujya Mityana yafashe umugore wari wakodesheje abagabo 2 ashaka ko batema ukugura kw’umugabo we kugirango amukureho 90.000 Amashilingi yari yagurishije amatafari yokeje.
Jane Najjuuko w’imyaka 39, utuye Ssumbwe ku muhanda ujya Mityana mu gihugu cya Uganda niwe wagiye gushaka abagabo 2 kugirango abahe amafaranga bamutemereho umugabo we witwa Sinan Nsubuga w’imyaka 35 ukuguru.
Najjuuko yavuze ko kugirango ashakane na Nsubuga ni uko yari amaze gutandukana n’umugabo we wa mbere babyaranye abana 3 ariko uwo mugabo akaba yarakoze impanuka muri 2015 arapfa.
Yavuze kuva icyo gihe cyose umugabo atamufashaga kandi afite abana ndetse akamuhohotera ari ho yakuye uburakari bwo gushaka kumutemaho ukuguru.
Yakomeje avuga ko mu minsi ishize umugabo we yagurishije amatafari bari barabumbye barayotse ayagurisha 600,000/-ariko amuhaho 2,000/-gusa akavuga ko ibyo byatumye arushaho kurakara.
Mucyumweru gishize kuwa gatatu nabwo umugabo we yagurishije igice cy’amatafari cyari gisigaye ku mashilingi 900,000/- ntiyamuhaho n’igiceri 100.
Najjuuko yagize ati “Nahise njya gushaka inshuti zingire inama hanyuma umwe mu nshuti zanjye andangira abamfasha kuyamukuraho kuko nashakaga kuyakoramo business nkarihiraho n’abana bakiga”.
Yakomeje avuga ko yatangajwe n’umugore yitaga inshuti ye yagishije inama akamuzanira abapolisi bambaye imyambaro yabasiviri.
Yavuze ko kubera umujinya yamuteye ntago yatekereje ibindi yahise atangira kubabwira umugambi we bamwemerera ko bazabikora bamusaba ibihumbi 200.000 abahaho 50.000 avuga ko andi yari kuyabaha ku yo yari gukura ku y’umugabo we.
Saa mbiri z’ijoro ku Cyumweru nibwo bari bahanye gahunda ko bari buze bagakora akazi yabahaye ariko baje mbere abanza kubatembereza aho barara mu nzu hose ariko bamufata amajwi n’amashusho atabize agiye kubona abona baramwihindukanye baramufata bamushyiraho icyaha cyo gushaka kwica umugabo we.
Nsubuga umugabo we yabwiye Polisi ko buri gihe abantu n’inyamaswa mu nzu atabizi kandi bafitanye abana 2.
Charles Ssentongo umuyobozi w’Akagali Najjuuko n’umugabo we batuyemo yavuze ko Najjuuko yari yamaze no kugura umuhoro bari gukoresha batemaho ukuguru kw’umugabo we.
4,592 total views, 5 views today

BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
AMASO ARARYA INDA IGASONZA KURI NOHELI AMASO YAWE YEREKE IBYIZA,UKWEYE KUREBA ABA BAKOBWA BEZA WASHAKA GUPFA
Amateka y’Umukecuru wabanye n’Umwami Kigeli V akabana na Gen Fred Rwigema na Perezida Kagame ari mu batangije ishuri ry’Umuco
Itohoza :Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje gusebya Leta y’u Rwanda bitwikiriye politiki n’uburenganzira bwa muntu
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Uburyo ibiciro by’ingendo mu gihugu hose biteye nyuma yo kuzamurwa na RURA
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Leave a reply