umu amakuru- Nimwiza Meghan niwe wabaye Miss Rwanda 2019 ariko hari ibyo yanenzwe (Amafoto & Video) | Umusingi

Nimwiza Meghan niwe wabaye Miss Rwanda 2019 ariko hari ibyo yanenzwe (Amafoto & Video)

Please enter banners and links.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 umukobwa witwa Nimwiza Meghan niwe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019, asimbura Iradukunda Liliane wari ufite iri kamba guhera muri Gashyantare 2018.

Nimwiza yahise ahabwa imodoka nshya ya Suzuki Swift yo kugendamo, akazajya ahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.

Muri iki gikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo kuri uyu wa Gatandatu, Uwihirwe Yasipi Casimir watowe nk’igisonga cya mbere yahembwe amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe, Uwase Sangwa Odille watowe nk’igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi 500 Frw.

Nyuma yo gutorwa, Miss Nimwiza yabwiye abakunzi be ati “Mwarakoze, ntacyo nabona nababwira, nasabwe n’ibyishimo, murakoze cyane.”

Kuri bagenzi be babanaga mu mwiherero wa Miss Rwanda, yagize ati “Nababwira ko nabo bakoze kubana neza, ndabakunda cyane, cyane, cyane.”

Abakobwa 15 bagombaga kuvamo Miss Rwanda 2019 ni Murebwayire Irene (No. 18), Mukunzi Teta Sonia ( No. 10), Mwiseneza Josiane (30), Uwicyeza Pamela (No.29), Umukundwa Clemence (No. 24) , Gaju Anita (No. 35), Mutoni Olive (No 20), Inyumba Charlotte (No. 33), Kabahenda Ricca Michaella (No. 09), Uwihirwe Yasipi Casimir (No. 21), Uwase Muyango Claudine (No. 01) , Uwase Sangwa Odille (No. 16), Bayera Nisha Keza (No. 22) Niyonsaba Josiane (No. 13) na Nimwiza Meghan (No. 32).

Abakobwa batowe ni:

– Miss Rwanda 2019: Nimwiza Meghan, No 32
– Igisonga cya Mbere: Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21
– Igisonga cya Kabiri: Uwase Sangwa Odille, No 16
– Miss Popularity: Mwiseneza Josiane, No 30

Ukinjira muri salle ya Intare Conference Arena wumvaga amajwi menshi y’abafana bari bashyigikiye abakobwa bahatanira ikamba. Hari n’abari baje bitwaje ibyapa biriho amafoto n’amagambo ataka uwo bashyigikiye. Dj Ira ni we wari urimo kuvangavanga imiziki agasusurutsa abantu baje kwihera ijisho ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019.

Abakemurampaka

Hari bamwe batangiye kunenga Miss Rwanda wambitswe ikamba Niwemwiza bavuga ko taye ye itaberanye na Miss bakavuga ko abyibushye ariko icy’ubwiza cyo bakavuga ko ari mwiza ndetse n’icyongereza akivuga neza bakabona ko uwitwa Gaju ngo ariwe wari ufite taye y’Aba miss ndetse bagasanga amahirwe ye yishwe n’uwamubajije mu cyongereza kidasobanutse.

 

9,663 total views, 3 views today

About author

Related Articles

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.