Uganda: Umunyarwandakazi wari ukomeye muri MTN Uganda n’Umufaransa batawe muri yombi nyuma barirukanwa
— January 22, 2019
Please enter banners and links.

Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi ndetse zirukana ku butaka bwayo abanyamahanga babiri barimo Umunyarwanda Annie Tabura n’Umufaransa Olivier Prentout, bombi bakoreraga MTN Uganda, bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.
Ni igikorwa gikurikiye ibindi by’Abanyarwanda benshi bamaze igihe batabwa muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda, bamwe bagasubizwa mu gihugu cyabo bakorewe iyicarubozo, bashinjwa kuba ‘intasi z’u Rwanda.’
Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi Wungirije wa Polisi ya Uganda, ACP Polly Namaye, rivuga ko inzego z’umutekano ku bufatanye n’abakozi bashinzwe abinjira n’abasohoka, zimaze igihe mu iperereza kuri aba banyamahanga babiri bakoreraga ikigo cy’itumanaho gikomeye “ku ruhare rwabo mu bikorwa bibangamiye umutekano w’igihugu.”
Rikomeza rigira riti “Duhamya ko gusubiza iwabo abo banyamahanga babiri bakoreshaga akazi kabo nk’icyuho cyabafasha kugera ku migambi mibisha yabo, byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Annie Bilenge Tabura

Olivier Prentout
Ni kenshi muri iyi myaka ibiri ishize abanyarwanda bagiye bafatirwa muri Uganda bashinjwa ibyaha binyuranye ariko iperereza rikarangira nta bimenyetso simusiga bigezweho, nubwo bitababuzaga kubirukana mu gihugu bamwe bagakorerwa iyicarubozo ariko hakaba hari abafungiwe mu magereza y’icyo gihugu.
Mu kwezi gushize Uganda yataye muri yombi umunyarwanda Moses Ishimwe Rutare w’imyaka 33 wakoreraga mu Mujyi wa Kampala, washimutiwe ahitwa Bugolobi n’abantu bakora mu Rwego rwa Gisirikare rushinzwe Ubutasi muri Uganda, CMI.
Mu bafashwe bakagirirwa nabi harimo kandi Umunyarwanda witwa Fidèle Gatsinzi watawe muri yombi tariki ya 9 Ukuboza 2017 n’abakozi ba CMI, wagarutse mu Rwanda atabasha kwigenza ahubwo atwawe mu igare ry’abafite ubumuga.
Hari abibaza impamvu abanyarwanda benshi bakomeje gushimutirwa muri Uganda cyangwa gufatwa bagafungwa abandi bakirukanwa mu gihe nta bagande barahohotererwa mu Rwanda cyangwa ngo bashimutwe.
MTN ikaba nayo yasohoye itangazo kuwa 19 Mutarama 2019 no kuwa 21 uku kwezi ivuga ko abakozi bayo 2 bafashwe n’inzego z’umutekano ,ikavuga ko Olivier Prentout yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Entebbe agarutse muri Uganda aho yari avuye mu rugendo rw’akazi mu gihe Annie Bilenge Tabura akaba yarafatiwe ku kazi aho MTN ikorera ahitwa Kololo.
4,157 total views, 3 views today

TURASHAKA KO ABATERA NKUNGA NA LETA BAMENYA AMANYANGA YA INNOC BAHATI WIBYE IMITUNGO YA ABASIRWA
UMURIRO UGIYE KWAKA, FRANK GASHUMBA ATEGETSWE KUTONGERA KWITA UMWANA WE RWABUGIRI
KARABAYE NONEHO MUSEVENI AZANYE AMAJWI Y’ABAPFUMU KADAGA YARAGIYE KUMUROGA NA GEN SALEH NA MUHOOZI(Vedio)
BYAKOMEYE UMUHUNGU WA HABYARIMANA YAHUYE NA TSISHISEKEDI ARASHAKA GUKURAHO KAGAME, KAYUMBA MURI CONGO
Abanzi b’u Rwanda bakomeje ibikorwa byo kurusebya mu Burayi bitwaje imyigaragambyo
Uzi ahantu 8 ku mubiri w’umugabo wakora muri mu cyumba ukamuvugisha Igishinwa atarakize?
Umugabo wanjye yankuye kuburiri arara arongora mushikiwe
Shangazi:Umugabo nyamugabo igira igitsinda kireshya gute?
Reba aya amafoto meza 44 utazapfa utayarebye uburyo agaragaza ubunya Afurika bw’umwimerere
WHO IS THE CEO STANLEY GATERA?
Leave a reply